Muri iyi ndirimbo ‘Rukundo rwanjye ruto’ iri kuri album ye nshya, umuhanzikazi Adele yazamuye amarangamutima ya benshi mu bafana be, aho aririmba aganira n’ umuhungu we Angelo ku byiyumviro bye ku byerekeye gutandukana kwe na Simon Konecki , Se wa Angelo.
Nyuma y’imyaka itatu atandukanye n’uwahoze ari umugabo we, umuhanzikazi Adele yasohoye indirimbo yumvikanamo ko akimufitiye urukundo kandi ko amwubaha.

Muri iyi ndirimbo, Adele na Angelo baganira kubyerekeye urukundo bakundana (umwana na nyina) akanyuzamo akamubwira ibyo gutandukana kwe na se. Adele abaza umwana we niba we yumva impamvu yatumye atandukana na Se, akamubwira ati “Mwana wanjye niyo abandi bose batanyumva wowe nizeye ko unyumva’’ uyu muhanzikazi akomeza abwira umwana we ko nubwo yatandukanye na Se akimwubaha kuko ari we amukesha. Ati “Ndamwubaha niwe ngukesha …agakomeza ati umunsi wa mbere kuva namusiga numva mfite irungu.”
Kuva yatandukana na Simon Konecki, uyu muhanzikazi yatakaje ibiro ku buryo byatumye bamwe bavuga ko ashobora kuba yaragize agahinda gakabije, ariko we nyuma yaje gusobanura ko yabigabanyije ku bushake.
Ku bijyanye n’iyi ndirimbo ‘My Little Love’, Adele yabwiye ikinyamakuru Vogue ko yari agamije kumvikanisha ko nubwo umwana we akiri muto, ku myaka icyenda hari ibyo amuganiriza ku bijyanye no gutandukana kwe na Se.
Umuhanzikazi Adele, ateruye umwana we Angelo
Mu minsi ishize ubwo yaganiraga na Oprah Winfrey, Adele yavuze ko ubwo yatandukanaga n’umugabo we, ashobora kuba yarirebyeho we ubwe bikaba bishobora kuzagira ingaruka ku mwana we Angelo.
Yakomeje avuga ko icyo yifuza ari ibyishimo bye n’iby’umuhungu we, bityo ko bitewe n’ikigero cy’ubukure agezemo azajya akora ibishoboka byose akamusobanurira, impamvu yatumye afata icyemezo cyo gutandukana na Se.
iriba.news@gmail.com