Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yategetse igisirikare cye kureka gahunda yo kwirara mu ruganda rutunganya ibyuma rwa Azovstal ruri mu mujyi wa Mariupol wo ku cyambu (ku kivuko mu Kirundi) bwagose muri Ukraine, ahubwo avuga ko ashaka ko bakomeza kurugota.
Abasirikare ba nyuma ba Ukraine bo muri uwo mujyi bari muri urwo ruganda. Amakuru avuga ko bari kumwe n’abaturage b’abasivile barenga 1,000.
Putin yatanze iryo tegeko ryo gukomeza kurugota ariha Minisitiri w’ingabo Sergei Shoigu.
Yamushimiye ku gikorwa avuga ko yakoze neza i Mariupol, nyuma yuko Shoigu avuze ko abasirikare b’Uburusiya bafashe uwo mujyi.
Mbere, Shoigu yari yabwiye Putin ko abarwanyi ba Ukraine barenga 2,000 bari bakiri muri urwo ruganda, rufite ubuvumo (umwobo) bunini munsi yarwo.
Putin yavuze ko “nta mpamvu yo kurira muri aya marimbi no kugendesha inda mu butaka muri ibi bigo by’inganda”.
Mu kiganiro cyatangajwe kuri televiziyo, ahubwo Putin yategetse “gufunga aka gace k’uruganda kuburyo n’isazi idashobora gutoroka”. Yongeyeho ko “bidashoboka” kwinjira muri urwo ruganda, ruri kuri kilometero kare 10.
       Umusirikare w’Uburusiya i Mariupol
Nyuma y’ayo magambo ya Putin, Minisitiri w’intebe wungirije wa Ukraine Iryna Vereshchuk yasabye ko Uburusiya bureka hakajyaho umuhora (umuyoboro) w’ubutabazi wo gutuma abaturage b’abasivile bahunga bava muri urwo ruganda i Mariupol, aho bivugwa ko benshi bihishe.
Ku mbuga nkoranyambaga, Madamu Vereshchuk yagize ati: “Hari abasivile bagera hafi ku 1,000 n’abasirikare 500 bakomeretse. Bose bacyeneye gukurwa muri Azovstal uyu munsi”.
Ku wa gatatu, umukuru w’abasirikare b’aba marine (barwanira ku butaka no mu mazi) ba Ukraine bari muri urwo ruganda, yoherereje ubutumwa BBC avuga ko abasirikare bakomeretse bahaheze “barimo kubora”, nta miti n’ibindi byo kubitaho bafite.
Yasabye ko abasirikare be bahungishwa bakajyanwa mu kindi gihugu.
‘Nta kintu gikomeye’ Uburusiya burageraho
Hagati aho, ikigo gikomeye cyo muri Amerika cy’ubushakashatsi ku ntambara, Institute for the Study of War, cyakoze isesengura ku ntambara yo muri Ukraine, kivuga ko kugeza ku wa gatatu nta kintu kinini ingabo z’Uburusiya zari zageraho ku gitero cyazo mu burasirazuba.
Iki kigo gitangaza ko Uburusiya bwageze ku bintu bito, bufata ibice by’imijyi y’ingenzi irimo kurasanirwamo ya Rubizhne na Popasna.
Ariko kivuga ko abasirikare b’Uburusiya “ntibaragera ku kintu na kimwe gikomeye, ntibaranagaragaza ubushobozi bushya bwo gukora neza ibitero byinshi bibera icyarimwe”.
Kivuga ko Uburusiya bwakoze “ibitero byinshi” mu mujyi bwagose wa Mariupol wo mu majyepfo ashyira uburasirazuba, birimo no “gutera intambwe ikomeye” ku ngabo za Ukraine zisigaye zirwana kuri uwo mujyi ziri mu ruganda rutunganya ibyuma rwa Azovstal.
Uburusiya bwatangaje gahunda yo kwizihiza umunsi w’intsinzi wa tariki ya 9 y’ukwezi kwa gatanu mu karasisi ka gisirikare i Mariupol.
Kuri iyo tariki mu 1945, Uburusiya bwibuka bufata umujyi wa Berlin, nyuma yuko Ubudage bw’aba Nazi bumanitse amaboko bukemera ko butsinzwe mu ntambara ya kabiri y’isi.
Iyo gahunda y’akarasisi Uburusiya buteganya gukorera i Mariupol yerekana ko ingabo zabwo zizatangaza intsinzi muri uwo mujyi bitarenze kuri iyo tariki ya 9 y’ukwezi kwa gatanu, nkuko bivugwa n’ikigo Institute for the Study of War.
Abasirikare ba Ukraine banatangaje ko hari umubare muto w’abacanshuro b’Abanya-Syria cyangwa Abanya-Libya babonetse barwana ku ruhande rw’abasirikare b’Uburusiya i Popasna – bishoboka ko ari abinjijwe mu gisirikare n’itsinda Wagner Group rivugwa ko rikorana bya hafi n’ibiro bya Perezida w’Uburusiya, nkuko icyo kigo kibivuga.
Wagner Group ni kompanyi ya gisirikare itari iya leta y’Uburusiya imaze imyaka umunani ikorera muri Ukraine, Syria no mu bihugu bimwe na bimwe byo muri Afurika. Yakomeje gushinjwa gukora ibyaha byo mu ntambara no guhonyora uburenganzira bwa muntu.
@BBC