Image default
Mu mahanga

Inzara muri Angola

Imiryango itegamiye kuri Leta iratabaza amahanga kubera inzara yatewe n’amapfa amaze igihe ikomeje guca ibintu mu Majyepfo y’Angola.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa PAM ryatangaje ko abaturage basaga miliyoni ebyiri bugarijwe bikomeye n’inzara imaze igihe mu majyepho ya Angola mu gace kazahajwe bikomeje n’amapfa yatewe n’izuba rimaze imyaka ryarayogoje intara ya Cunene na Huila.

RFI dukesha iyi nkuru yatangaje ko Imiryango itegamiye kuri Leta muri Angola, ivuga ko abantu basaga 7000 basuhukiye (bahunze inzara) muri Namibia mu mezi ashize. Bavuga kandi ko amapfa yateye muri aka gace yatijwe umurindi n’ibibazo bya politike.

Bakomeza bavuga ko nyuma y’intambara y’abasivile yabaye muri iki gihugu mu myaka 20 ishize, leta ya Angola yeguriye ubutaka ba rwiyemezamirimo b’aborozi yirengagiza abaturage. ibi bikaba aribyo nyirabayazana y’amapfa yatumye bamwe bava mu byabo.

Imiryango myinshi itegamiye kuri yagiye i Luanda gusaba Leta gushyiraho byihutirwa ibihe bidasanzwe.

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

“Hashize igihe kirekire London yarabaye ahantu abantu baza kogereza amafaranga babonye mu buryo bubi”

EDITORIAL

Imijyi myinshi yo muri leta ya Tigray yigaruriwe n’ingabo za Ethiopia

Emma-marie

Ubushinwa: Ubukungu bwaguye

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar