Image default
Amakuru

Irushanwa rya Miss Rwanda ryabaye rihagaritswe

Itangazo ryatanzwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ku wa mbere tariki 9 Gicurasi 2022, rivuga ko Irushanwa rya Miss Rwanda ryabaye rihagaritswe mu gihe hagikorwa iperereza ku byaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina byakozwe n’uwahoze ari umuyobozi wa Rwanda Inspiration BackUp yariteguraga.

Iryo tangazo riragira riti “Hashingiwe ku iperereza ririmo gukorwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), ku muyobozi wa “Rwanda Inspiration BackUp”, ukekwaho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye abakobwa bitabiriye irushanwa rya “Miss Rwanda” mu bihe bitandukanye,.Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco iramenyesha Abanyarwanda ko ibaye ihagaritse iri rushanwa mu gihe iperereza ritararangira.”

Image

Umuyobozi wa Rwanda Inspiration BackUp,   Ishimwe Dieudonné uyobora Rwanda Inspiration Backup itegura Miss Rwanda yatawe muri yombi ku wa 25 Mata 2022 akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye abakobwa bitabiriye iri rushanwa mu bihe bitandukanye.

iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Mariah Carey yashyize hanze ibyari amabanga akomeye ku buzima bwe

Emma-marie

TIG yaba igisubizo cy’ubucucike mu magereza

EDITORIAL

Leta irashishikariza abahinzi guhunika nibura 30% by’umusaruro beza

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar