Abagabo batandatu bakomoka mu gace ka Jenin mu gihugu cya Palestine bari bamaze igihe ari imfungwa za Israeli, babashije gutoroka muri gereza ya Gilboa irinzwe cyane mu majyaruguru ya Israeli babifashijwemo n’ikiyiko.
Iyu mwobo ni wo izo mfungwa zacukuye zifashishije ikiyiko cyaguye umugese
Mahmoud Ardah, Mohamed Ardah, Ayham Kamamji, Yaqub Qadri na Munadil Infaat bashinjwaga ibitero byahitanye abanya-israeli mu bihe bitandukanye, bane muri bo bari barakatiwe igifungo cya burundu naho uwa gatanu ari we Zakaria Zubeidi wahoze ari komanda wa Al Aqsa Martyrs’ Brigade mu mujyi wa Jenin yari yaratawe muri yombi mu mwaka wa 2019.
Inkuru dukesha BBC ivuga ko uko ari batandatu byamenyekanye ko babashije gutoroka gereza irinzwe cyane mu majyaruguru ya Israeli kuwa mbere taliki 6 Nzeri 2021, ubwo hasohokaga amafoto agaragaza umwobo bazamukiyemo bagera ku butaka dore ko bacukuye inzira ica mu nsi y’ubutaka banyuze mu bwiherero bw’icyumba bari bafungiye, bakoresheje ikiyiko cyarwaye umugese nk’uko byatangajwe na Jerusalem Post.
Itoroka ry’izi mfungwa ryatumye igikuba gicika mu nzego zishinzwe umutekanoÂ
Aba agabo babashije gusohoka muri gereza abacungagereza batarabutswe, ngo babonywe n’abahinzi bakorera imirimo yabo hafi ya gereza, amakuru akaba avuga ko abo bahinzi aribo bagiye kumenyesha abashinzwe umutekano ko babonye abantu batazi hafi aho, ari nabwo ubuyobozi bwa gereza bwatangiye kubara imfungwa bagasanga haburamo batandatu.
Kuva ubwo igipolisi n’izindi nzego z’iperereza muri Israel bagatangira gushakisha aba bagabo bifashishije za kajugujugu n’utudege tutagira abapilote tuzwi nka drones.
Mu guhiga aba bagabo inzego za Israeli zahohoteye abo mu miryango y’izi mfungwa, bafunga umubyeyi wa Ayham Kamamji ndetse bica umuhungu.
Abashinzwe umutekano barumiweÂ
Amakuru aturuka mu iperereza ry’ibanze ryakozwe n’urwego rw’amagereza muri Israeli avuga ko izi mfungwa zatorotse mu masaha y’umuseke wo ku wambere, bakomeza bavuga ko hagiye gutangira iperereza ryimbitse kuri iri toroka.
Igitangazamakuru Haartz cyo muri Israel cyatangaje ko umwobo izi mfungwa zanyuzemo ufite ibinyacumi byinshi bya metero kandi ko usohokera kure y’inkuta za gereza.
Urwego rw’amagereza rukaba rwatangiye igikorwa cyo kwimura imfungwa zose zari zifungiye muri Gereza ya Gilboa, nyuma yo gucyeka ko muri iyi gereza hashobora kuba hari indi myobo imfungwa zishobora kunyuramo zigatoroka.
Gereza ya Gilboa iri mu zicungiwe umutekano cyane muri Israel
Kuri uyu wa gatanu, inzego z’umutekano n’iperereza muri Israeli zatangaje ko babiri muri izi mfungwa bongeye gutabwa muri yombi bakaba bafatiwe i Nazareth, gusa amazina yabo ntabwo yatangajwe.
gereza ya Gilboa yubatswe n’abahanga b’abanya Irland muw’2004, ikaba ari imwe mu magereza acungirwa umutekano ku rwego rwo hejuru muri Israel.
Musinga C.