Image default
Ubutabera

Jado Castar azafungurwa mu mezi abiri ari imbere

Kuri uyu wa Mbere, Urukiko Rukuru rwafashe umwanzuro ku bujurire bwa Bagirishya Jean de Dieu (Jado Castar) Visi Perezida wa kabiri w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’intoki, wa Volleyball mu Rwanda, rwanzuye ko ahamwa n’icyaha yari akurikiranyweho ariko rumugabanyiriza ibihano rumukatira amezi 8 y’igifungo.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, umunyamakuru Bayingana David, wakoranaga na Bagirishya Jean De Dieu  kuri Radio B&B FM UMWEZI yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter atiUrukiko Rw’ubujurire rwa Gasabo, rusomye Urubanza rwa Bagirishya Jean De Dieu rumugabanyirije  igifungo kiva Ku myaka ibiri kijya Ku mezi umunani.Harabura amezi abiri.”

Umunyamakuru Jado Castar yatawe muri yombi

Jado Castar watawe muri yombi muri Nzeri 2022, mu mpera za Mutarama 2022 nibwo yaburanye asaba atakambira Urukiko asaba guhanishwa gutanga amande, n’ubundi yari yaburanye mu mizi mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo yemera ibyaha aregwa.

Jado Castar , yari yatakambira Urukiko asaba guhanishwa gutanga amande, dore ko ubwo  yaburanye mu mizi mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo yemera ibyaha aregwa. Urukiko rw’Ubujurire rukaba rwari rumaze iminsi rusubika urubanza rwe.

 

 

Related posts

Abatangabuhamya mu rubanza rwa Claude Muhayimana bagaragaje uruhare rwe mu bitero byahitanye Abatutsi

EDITORIAL

RIB yafunze umuyobozi w’Ibitaro ucyekwaho ibyaha birimo n’icyo yakoresheje igitsina

Ndahiriwe Jean Bosco

Umwana wa Kabuga uba mu Bwongereza yatumye se afatwa

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar