Image default
Abantu

Joe Ritchie wayoboye RDB bwa mbere yapfuye

Umunyamerika Joe Ritchie, wabaye Umuyobozi Mukuru wa mbere w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere mu Rwanda RDB mu mwaka wa 2008 yitabye Imana.

Joseph Ritchie yari inshuti y’u Rwanda ndetse akaba yari n’umwe mu bagize akanama k’abajyanama ba Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Muri 2017 yambitswe umudari w’igihango na Perezida Kagame ku bw’ubucuti yari afitanye n’ u Rwanda, ndetse n’uruhare yagize mu iterambere ryarwo.

Joseph Ritchie apfuye afite imyaka 75 y’amavuko.

Urupfu rwa Joseph Ritchie ruje rukurikiranye n’urwa Dr Paul Farmer, na we wari inshuti ikomeye y’u Rwanda, yitabye Imana ku wa Mbere. Bombi bakaba barambitswe umudari w’igihango.

RBA

 

Related posts

Abagore batatu bishwe barasiwe mu kabari bashavuje benshi

EDITORIAL

King James na Shaddy Boo baraye batawe muri yombi

EDITORIAL

Umuhanzi Bruce Melodie na ‘Slay Queen’ Shaddyboo barafunze

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar