Image default
Abantu

Joe Ritchie wayoboye RDB bwa mbere yapfuye

Umunyamerika Joe Ritchie, wabaye Umuyobozi Mukuru wa mbere w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere mu Rwanda RDB mu mwaka wa 2008 yitabye Imana.

Joseph Ritchie yari inshuti y’u Rwanda ndetse akaba yari n’umwe mu bagize akanama k’abajyanama ba Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Muri 2017 yambitswe umudari w’igihango na Perezida Kagame ku bw’ubucuti yari afitanye n’ u Rwanda, ndetse n’uruhare yagize mu iterambere ryarwo.

Joseph Ritchie apfuye afite imyaka 75 y’amavuko.

Urupfu rwa Joseph Ritchie ruje rukurikiranye n’urwa Dr Paul Farmer, na we wari inshuti ikomeye y’u Rwanda, yitabye Imana ku wa Mbere. Bombi bakaba barambitswe umudari w’igihango.

RBA

 

Related posts

Hari abavuga ko abatandukanye n’abo bashakanye badakwiye kugishwa inama cyangwa guhabwa inshingano

EDITORIAL

Iby’inyigisho za Pasiteri Paul Mackenzie wategetse abasaga 100 kwiyicisha inzara kugeza banogotse

EDITORIAL

Musanze: Imodoka yishe abantu ibasanze mu rugo

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar