Image default
Mu mahanga

Mayor n’abakozi b’umujyi bishwe barasiwe ku biro byabo

Abagabo bitwaje intwaro bishe ‘mayor’ w’umujyi wo mu majyepfo ya Mexique hamwe n’abandi bantu bagera kuri 17, nk’uko abategetsi babivuga.

Polisi ivuga ko abitwaje intwaro bateye ku biro by’umujyi wa San Miguel Totolapan kuwa gatatu saa munani z’amanywa ku isaha yaho (saa 21:00 i Kigali).

Amafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza imyobo ku nkuta zarashweho amasasu.

Mayor Conrado Mendoza Almeda yiciwe muri iki gitero ku kazi ke, ishyaka rye PRD ryamaganye ubu bwicanyi kandi risaba ubutabera kuri Conrado.

Iki gitero cyashinjwe itsinda ry’abagizi ba nabi ryitwa Los Tequileros.

Ejecutan a alcalde de Totolapan, a su padre y 7 policías

Abapolisi hamwe n’abakozi bo ku biro by’uwo mujyi nabo bari mu bishwe, imirambo yabo iboneka ku mafoto ababaje yakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.

Se wa Conrado Mendoza, nawe wahoze ari mayor witwa Juan Mendoza Acosta, yabanje kwicirwa iwe, mbere y’uko igitero kijya ku biro by’umujyi.

Umuhanda mugari wo muri leta ya Guerrero, irimo umujyi wa San Miguel Totolapan, bivugwa ko wafunzwe n’ibimodoka binini kugira ngo bibuze inzego z’umutekano kujya gutabara.

Nubwo iyi leta isanzwe ivugwamo urugomo, ubu bwicanyi bwatunguye kandi bubabaza benshi, nk’uko Will Grant umunyamakuru wa BBC muri Mexique abivuga.

San Miguel Totolapan iri rwagati mu gace kazwi nka Tierra Caliente, agace k’urugomo mu burengerazuba kagenzurwa cyane n’amatsinda acuruza ibiyobyabwenge.

Amatsinda menshi arwanira kugenzura inzira z’ibiyobyabwenge zerekeza mu majyaruguru iruhande rw’inyanja ya Pasifika, nk’uko Grant abivuga.

Nyuma y’iki gitero, minisiteri y’ingabo ya Mexique yavuze ko yohereje abasirikare guhiga aba bantu bitwaje intwaro.

Asesinan alcalde Conrado Mendoza: Grupo armado acribillan 10 personas

Ibiro mayor Conrado Mendoza yakoreragamo 

Evelyn Salgado Pineda, guverineri wa leta ya Guerrero yanditse kuri Twitter ko ababajwe cyane n’abishwe.

Mbere gato ya kiriya gitero, bivugwa ko bamwe mu bagize itsinda Los Tequileros basohoye video bavuga ko bagarutse muri ako gace, aho bigeze kuba barwanira n’itsinda mucyeba ricuruza ibiyobyabwenge.

Iri tsinda ryibasiye leta ya Guerrero hagati ya 2015 na 2017 kandi rizwiho ko ryateraga ubwoba abakuriye imijyi muri iyi leta  kugeza umukuru waryo, Raybel Jacobo de Almonte, yishwe.

De Almonte yari azwi cyane nka El Tequilero  umunywi wa Tequila  kandi itsinda rye ryakuye izina kuri we.

@BBC

Related posts

Urukiko rukuru rwategetse ko Abakristu bashobora gukoresha ijambo ‘Allah’

EDITORIAL

AstraZeneca expands global health research with South African clinical trials

EDITORIAL

Magufuli: Bamwe bari mu gahinda, abandi bati ‘nta byiza azibukirwaho’

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar