Image default
Amakuru

Mozambique: Ingabo z’u Rwanda zitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 63 Umujyi wa Mocimboa da Praia umaze

Ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo kurwanya imitwe y’iterabwoba muri Mozambique zifatanyije n’abatuye mu Mujyi wa Mocimboa Da Praia,  kwizihiza isabukuru y’imyaka 63 umaze ushinzwe. Ibirori byateguwe na Guverinoma ya Mozambique, byabaye ku wa Mbere tariki 7 Werurwe 2022.

Image

Muri ibi birori byitabiriwe  n’abantu bagera muri 200 bo mu Ntara ya Cabo Delgado  baturutse mu turere twa Palma, Mueda na Pemba, ndetse byarimo n’abahagarariye Ingabo zishinzwe umutekano muri Mozambique. Byayobowe na Guverineri w’Intara ya Cabo Delgado, Valige Tauabo, wari aherekejwe n’Umunyamabanga uhoraho w’Akarere ka Mocimboa Da Praia, Saraviva Joao Joaquim, ndetse n’Umuyobozi w’inama njyanama y’Akarere, Momba Carlos n’abandi bayobozi b’inzego z’ibanze.

Image

Guverineri wa Cabo Delgado yashimye ibikorwa byakozwe n’Ingabo zihuriweho zirimo iz’u Rwanda, mu kurwanya Al Shabaab muri Cabo Delgado. Yabwiye abyitabiriye ko yizera adashidikanya ko Palma na Mocimboa Da Praia hari umutekano, kandi ko vuba bidatinze abaturage bari barahunze bose bazagaruka.

Image

Yakomeje avuga ko Leta ya Mozambique ikora ibishoboka byose kugira ngo yihutishe gahunda yo kuvugurura ibikorwa remezo nk’ibitaro n’amashuri. Kugeza ubu ibindi bikorwa by’ibanze birimo amazi n’amashanyarazi byamaze kugarurwa mu mujyi wari umaze igihe kirekire ari indiri y’imitwe yitwaje ibirwanisho.

Image

iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Ibinini bibuza gusama Microgynon na Norlevo bitandukaniye he?

Emma-marie

Impungenge ni zose ku dupfukamunwa na hand sanitizers bicururizwa ahabonetse hose

Emma-marie

Rwanda: Ubushakashatsi bwagaragaje ko 29.4% bimurwa nta ngurane bahawe

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar