Image default
Abantu

Mugisha Samuel ari mu maboko ya RIB

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’Amagare, Mugisha Samuel, aho akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

Mugisha Samuel usanzwe akinira La Roche-sur-Yon Vendée Cyclisme yo mu Bufaransa ari mu Rwanda mu biruhuko nyuma yo gusoza shampiyona.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira Thierry, yemeje aya makuru, anashimangira ko iperereza ryatangiye.

Yagize ati “Bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, aho mu ijoro ryakeye bakubise Sangwa Olivier usanzwe akora akazi ku gutwara abagenzi kuri moto bishingiye ku makimbirane y’amafaranga y’urugendo batabashije kumvikana.’’

Mugisha Samuel na Muyoboke Ezechiel kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gisozi mu gihe uwahohotewe ari kwitabwaho mu Bitaro bya Kacyiru.

Mugisha na Muyoboke baramutse bahamwe n’icyaha cyo Gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake bahanishwa ingingo ya 121 iteganya igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.

Mugisha Samuel akinira Team LMP -la roche sur yon kuva mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2020.

SRC:UMUSEKE

Related posts

Perezida Kagame yirukanye burundu mu bakozi ba Leta Dr Muvunyi wigeze kuyobora HEC

Emma-marie

Perezida Samia Suluhu yahishuye ko yatangiye PhD ntabashe gukomeza

EDITORIAL

Nyanza: Animateur ukekwaho kumena umunyeshuri amatwi arafunze

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar