Image default
Politike

Musanze: Amarangamutima y’urubyiruko rwatoye bwa mbere

Mu karere ka Musanze, abaturage biganjemo urubyiruko bazindukiye mu matora y’umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite.

Saa moya za mu gitondo, isaha nyirizina yo gutangira yasanze abatora bategereje ko ibiro by’itora bifungura. Ab’inkwakuzi bari urubyiruko rwiganjemo abatora ubwa mbere.

Manishimwe Gad w’imyaka 19, yatoreye ku ishuri ribanza rya Fatima  mu Kagari ka Mpenge, umurenge wa Muhoza.

Ubwo yamaraga gutora, uyu munyeshuri wo mu yisumbuye yagize ati: “Iri joro sinasinziriye neza kubera ko nashakaga gutora mu ba mbere. Nari mfite amatsiko menshi yo kumenya uko batora.”

Ku ishuri rya Muhoza ya 2 naho hari mu hatorewe n’urubyiruko rwinshi rwiganjemo abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa gatandatu bari mu bizamini bya Leta.

Muri bo, uwitwa  Mujawamaliya Immaculee w’imyaka 20 y’amavuko yishimiye gutora ubwa mbere agira ati:”Ntako bisa kugira uruhare mu kwitorera Perezida wa Repuburika.”

Iradukunda Agnes w’imyaka 20 y’ amavuko nawe yavuze ko n’ ubwo baje gutora  bakiri ku ishuri, babonye umwanya wo kumva imigabo n’ imigambi y’ abakandida.

Yagize ati : “Natoye ingirakamaro, natoye ejo hazaza heza.”

Imibare dukesha Komisiyo y’ amatora mu Karere  ka Musanze, igaragaza ko abaturage bategerejwe gutora muri aka karere ari 336.859.

Komisiyo y’igihugu y’amatora iherutse  gutangaza ko ku rwego rw’igihugu 42 ku ijana  by’abazatora ari urubyiruko bangana na miliyoni 3.7, mu gihe ab’igitsinagore ari 53 ku ijana.

iriba.news@gmail.com

 

 

Related posts

Col. Tom Byabagamba aracyekwaho ruswa no gushaka gutoroka gereza

Emma-marie

Perezida Kagame yasabye ibihugu bya Afurika guharanira kwihaza mu bikoresho byo kwa muganga

EDITORIAL

Tariki 2 Kamena 1994: Ingabo za FPR Inkotanyi zarokoye abatutsi bari mu nkambi ya Kabgayi

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar