Image default
Abantu

Musanze: Umusore yapfuye nyuma yo kunywa inzoga y’icyuma adakura ku munwa

Ishimwe Fabrice, umusore w’imyaka 20 y’amavuko wo mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Cyuve, Akagari ka Kabeza, yapfuye bikekwa ko azize kunywa inzoga ikomeye izwi ku izina ry’icyuma, nyuma yo gutegerwa kumara amacupa abiri adakura ku munwa.

Abari aho byabereye bavuga ko uyu musore yasangiraga na bagenzi be basanzwe bakorana umwuga w’ubukanishi, maze bamwe muri bo bamutegera kunywa izo nzoga icyarimwe, bakamusaba kudakura icupa ku munwa kugeza zirangiye.

Uwo musore koko yazinyoye Nyuma yo kuzirangiza, yahise acika intege, arananirwa, bagenzi be bamuterura bamujyana kuryama, bamwe barara iruhande rwe, ariko hashize igihe gito ahita ashiramo umwuka.

Bamwe mu baturage bamuzi bavuga ko Ishimwe Fabrice yari asanzwe azwiho kunywa inzoga, cyane cyane iz’inkorano zirimo izitwa Muhenyina, ndetse n’izindi nzoga zikomeye zizwi ku izina ry’icyuma, ibintu bivugwa ko byari bimaze igihe bimukururira ibibazo by’ubuzima n’imibanire.

Ababyeyi bo muri uwo mudugudu bagaragaza ko uru rupfu rwatumye bongera gutekereza ku ngaruka z’inzoga n’ibiyobyabwenge ku rubyiruko.

Umubyeyi umwe yagize ati:“Birababaje kubona umwana apfa azize inzoga. Abenshi mu rubyiruko batangira kuzinywa bakiri bato, bakabigira ibisanzwe, bikarangira bahasize ubuzima.”

Undi mubyeyi na we avuga ko hari urubyiruko rwishora mu nzoga kubera igitutu cya bagenzi babo no kugendera mu cyo bita ikigare.

Yagize ati:“Hari igihe umwana anywa atabishaka, ashaka gusa kwiyerekana cyangwa gukurikira bagenzi be, bikamuviramo ingaruka zikomeye.

Turasaba inzego z’ibanze gukaza ubugenzuzi ku tubari n’inzoga z’inkorano.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Ndayambaje Kalima Augustin, yavuze ko nubwo bikekwa ko urupfu rw’uyu musore rufitanye isano n’inzoga yanyoye, iperereza rigikomeje.

Yagize ati:“Amakuru y’urupfu rwe twayamenye, ariko ntituramenya neza icyamwishe. RIB iracyakora iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu nyakuri.”

Yakomeje ashishikariza urubyiruko kwirinda imyitwarire ishobora kubashyira mu kaga, abasaba kubyaza umusaruro amahirwe igihugu kibaha.

Yagize ati:“Urubyiruko rukwiye kwirinda imyitwarire irwangiriza ubuzima, ahubwo rugaharanira kwiteza imbere no kubaka ejo hazaza heza.”

Kugeza ubu, umurambo wa Ishimwe Fabrice wajyanywe ku Bitaro bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzuma, mu gihe abantu 11 barimo n’abakora mu kabari byabereyemo batawe muri yombi kugira ngo hakorwe iperereza ku baba bagize uruhare mu gutegeza uriya musore inzoga.

@IMVAHO NSHYA

Related posts

Cameroun: Umunyamakuru wari waraburiwe irengero yasanzwe yarapfuye

EDITORIAL

Perezida Kagame yabonye umwuzukuru

Emma-marie

Musanze: Imodoka yishe abantu ibasanze mu rugo

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar