Abagize Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu ntara y’Uburengerazuba basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kibirira, baremera abarokotse Jenoside batishoboye babaha inka, babashimira imbaraga bakomeje gushyira mu kwiyubaka nyuma ya Jenoside.
Basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komini Kibirira, ahabereye igerageza rya Jenoside, bunamira inzirakarengane zishyinguye muri urwo rwibutso zigera ku bihumbi 24723, bashyira indabo kumva, banatanga inkunga yo kubungabunga urwibutso.
Perezida wa PSF mu Ntara y’Iburengerazuba Nkurunziza Ernest, yavuze ko ari ikintu cy’ingenzi kumenya amateka y’igihugu, bakayasangiza abandi ndetse ko urwego rw’abikorera kugira ngo rushobore gukora neza bisaba ko rukorana n’inzego bwite za Leta muri gahunda zitandukanye zo kubaka igihugu muri rusange.
Yagize ati : “Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yashimye ko ubukungu bw’igihugu bwubakira ku bikorwa by’abikorera. Ndashima imiyoborere myiza y’igihugu irangajwe imbere n’Intore izirusha intambwe, Nyakubahwa Paul Kagame watugiriye icyizere cyo kuba ku ruhembe rw’iterambere.”
Yungamo ati: “Iki gikorwa twakoze ni igikorwa kizajya kiba buri mwaka, tuganirize abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye, tubafate mu mugongo, tubaremere. Urugaga rw’abikorera mu ntara yacu twiyemeje gufataniriza hamwe kugira ngo dufashe kuzamura ibikorwa by’ishoramari mu ntara yacu. Ibi tubifatanyiriza hamwe no kuzamura imibereho y’abaturage akaba ari nayo mpamvu twaje kuremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye, tubifuriza gukomera kuko bari mu maboko meza ya Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ibifuriza ibyiza.”
Iyi gahunda ngo nimwe mu bikorwa bya PSF yihaye bya buri mwaka hagamijwe gusura inzibutso ndetse no gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye.
Inka batanze zifite agaciro ka miriyoni 6 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba ari ubushobozi bishatsemo nk’inzego zari zimaze gutorwa. Kuri ubu bahereye mu karere ka Ngororero ariko barateganya ko bazakomeza kwegera n’abandi batishoboye mu tundi turere tugize Intara y’Uburengerazuba.
PSF yahishuye icyo abikorera bakwiye guharanira
Kuba kugeza ubu hari bamwe mu bikorera bakunze kuba bari hanze y’u Rwanda bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, Nkurunziza yagize icyo ababwira : “Buri sosiyete yose igira abantu beza n’abantu babi ariko icyo abikorera bagombye guharanira ni ukwirinda imitekerereze mibi ahubwo bagaharanira kubaka u Rwanda twifuza. Twagombye kugira ubumuntu kuko ibyo dukora byose byaba ubucuruzi, byaba ukwikorera mu bundi buryo, tutongereyeho ubumuntu no kurwanya ikibi ntaho twaba twerekeza.”
Abagenerwabikorwa bahize kuzamuka mu mibereho myiza
Uwitonze Theoneste, umwe mu bahawe inka, avuga ko ubusanzwe nta nka yari afite, akaba yari mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe ariko nyuma yo kugira amahirwe yo kubona inka avuga ko azayitaho neza ku buryo izamugira umumaro akava mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe arimo akaba yajya mu kisumbuyeho kuko nkuko abishimangira ngo azayivanaho ifumbire, amata ndetse n’amafaranga.
Uwimana Janviere, wo mu kagari ka Cyome mu murenge wa Gatumba nawe yaremewe inka, ashimira ubuyobozi bwa PSF ku rwego rw’Intara y’Uburengerazuba, akavuga ko mu busanzwe yaguriraga abana be bane amata hanze bimugoye, akaba yiyemeje kuzorora neza iyi nka bityo, akazaziturira n’abandi.
Yagize ati : “Bibaye inyunganizi kugira ngo mfumbire ubutaka mpingamo n’abana bakajya babona amata.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Nkusi Christophe yashimye PSF mu rwego rw’Intara y’Uburengerazuba, avuga ko gufasha abaturage by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bibafasha kuva mu bwigunge bakaba bagira intambwe batera mu iterambere rusange ryabo.
Mu busanzwe akarere kari gasanzwe gafite gahunda nziza yo gutanga amatungo ku baturage muri gahunda ya Girinka Munyarwanda ariko bose ntibazibonera icyarimwe, akaba yizeza ko iyo gahunda ikomeje hagamijwe ko ntawe usigara inyuma mu iterambere.
Yanditswe na Rose Mukagahizi