Bamwe mu bahinzi b’urutoki bo mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero barishimira intambwe bamaze gutera mu kuvugurura urutoki, abahingaga mu buryo bwa gakondo bakeza ibitoki bipima ibiro bitanu bahamya ko ubu beza ibipima ibiro 35.
Aba bahinzi bavuga ko babifashijwemo na ACORD Rwanda mu mushinga wayo ufasha abaturage gukora ubuhinzi burambye no kubona ibibatunga bita ku migirire isigasira ubutaka , ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.
Aba bahinzi bavuga ko bitabanje kuborohera kumva ko basimbuza urutoki bari bamaranye igihe, abandi bararusigiwe n’ababyeyi babo ariko nyuma yo guhugurwa na ACORD Rwanda bahinduye imyumvire.
Mugorewase Valentine, umuhinzi mu Murenge wa Nyange, ashimira ACORD Rwanda yamuhuguye, ikamwigisha kuvugurura urutoki aho kuri ubu asigaye yitwa umukire nubwo umugabo we atahise abyumva.
Yagize ati : “Nyuma y’amahugurwa twahawe na ACORD Rwanda nabiganiriyeho n’umugabo wanjye abanza kubyanga. Nkomeza kubimwumvisha icyakora ampa agapande gato mu isambu yacu agira ngo angerageze, ntera m3 kuri 3 nyuma insina ndazikorera, nshaka isasiro ndazisasira, nshyiramo ibiti bivangwa n’imyaka n’imboga bampa n’ingurube izajya impa ifumbire.”
Avuga ko byaje kugenda neza ,“Igice kimwe mu isambu yacu hangana nk’igice cya hegitari nashyizemo inyamunyu za barabeshya nzisimbuza insina zivamo urwagwa zirimo poyo na kajaganya. Bari bampaye imibyare y’insina 90 nzitaho ndazisigasira, ndazisasira mbasha kweza igitoki cy’ibiro 35 mvuye ku kibiro 5.”
Haguma Medard wo mu Murenge wa Nyange umwe mu bahinzi bavuguruye urutoki avuga ko mbere atiyumvagamo ikintu kitwa inyamunyo ariko ko ubu yahindutse aho yatemye insina zari zishaje atera inyamunyo imibyare 300. Byongeye kandi ngo mbere yezaga igitoki cy’ibiro icumi ariko ubu areza igitoki cy’ibiro 60.
Nkuko akomeza abivuga, ngo bahinga mu buryo busigasira ubutaka badakoresheje ifumbire mvaruganda ahubwo bakoresha ifumbire y’imborera, bakanasasira ari nako urutoki baruvanga n’ibiti bivangwa n’imyaka.
Avuga ko Ibitoki by’Inyamunyu utabigereranya n’ibitoki byabahaga inzoga kuko byatumaga basinda bikabateza intonganya mu rugo.
Ubutaka niwo mutungo w’ubu n’ibihe bizaza
Munyentwari Francois, Umuyobozi wa ACORD Rwanda yibutsa ko ubuhinzi busigasira ubutaka n’urusobe rw’ibinyabuzima ari ikintu cy’ingenzi cyane.
Yagize ati : “Ibyo dukora byose twifuza ko abahinzi bakanguka bagahinga bakabona ibibatunga ariko bazirikana ejo habo ubuzima bwabo, bazirikana ubutaka kuko niwo mutungo w’ubu n’ibihe bizaza[…]Ubu buhinzi busigasira ubutaka bufasha kugera ku buzima bwiza, ku bidukikije, mu kurinda ihindagurika ry’ibihe, kubikumira, bukanafasha mu kubona ibiryo byiza ndetse n’amafaranga.”

Muri gahunda ACORD Rwanda ifite mu buhinzi busigasira ubutaka n’urusobe rw’ibinyabuzima harimo kwigisha abantu uburyo bava ku buhinzi busanzwe bukoresha amafumbire menshi bagana ku buhinzi bukoresha ifumbire y’imborera no gutera imbuto gakondo kuko basanga zikwiye gushingirwaho mu gukora ubushakashatsi.
Bazambanza Azaria, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi n’Umutungo Kamere mu Karere ka Ngororero ashimira ACORD Rwanda ku ntambwe yo kuvugurura ubuhinzi bw’urutoki mu karere.
Akarere ka Ngororero gasanga urutoki ari kimwe mu bihingwa bishobora guhindura ubuzima bw’abaturage. Niyo mpamvu hafashwe ingamba yo kuvugurura urutoki ndetse ikibazo cy’imibyare kitazongera kumvikana aho biteganyijwe ko umuhinzi azajya yoroza mugenzi we bityo, bakagera kurutoki rutanga umusaruro.
Yanditswe na Rose Mukagahizi