Image default
Utuntu n'utundi

Nigeria: Simon Odo wasengaga Shitani yashyinguwe mu modoka ivugamo umuziki

Umugabo wo muri Nigeria wari uzwi nk’Umwami wa Shitani [Satani]” yashyinguwe mu modoka mu cyaro avukamo muri leta ya Enugu mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’igihugu, nyuma yuko apfuye afite imyaka 74.

Moteri y’iyo modoka yari icanye ndetse n’indirimbo Simon Odo yakundaga yarimo ivuga muri iyo modoka, yabaye nk’imva ye, nkuko abari bahari babivuga.

BBC yatangaje ko abatuye mu cyaro cya Aji bavuga ko ari bwo bwa mbere umuhango wo gushyingura nk’uyu uhabaye. Odo yasabye gushyingurwa muri ubu buryo, nkuko umuhungu we Uchenna Odo yabivuze.

Uko gushyingurwa mu modoka moteri yayo icanye bivuze ko agiye kwerekeza neza mu yindi si, nkuko bamwe mu bana be babivuze.

Simon Odo

Bamwe muri benewabo (abo mu muryango we), ishami rya BBC ritangaza ibiganiro mu rurimi rwa Igbo ryahuye na bo ubwo ryerekezaga mu cyaro cya Aji mu gitondo cyo ku wa gatatu, bavuze ko Bwana Odo yari umugabo w’umutima mwiza wirindaga ikibi mu mibanire ye n’abantu.

Odo yapfuye mu masaha yo mu gitondo cyo ku wa kabiri.

Mu kiganiro yagiranye n’ishami rya BBC Igbo mu mwaka wa 2020, Bwana Odo yavuze ko umugenzo wo gusenga Shitani/Satani awukomora ku babyeyi be no kuri sekuru na nyirakuru, basengaga Shitani/Satani, ariko yashimangiye ko adafasha abandi bantu kugirira nabi abantu bagenzi babo.

Yavuze ko yari afite abagore 57 kandi ko yari yararetse ibyo kubara abana n’abuzukuru be kuko atari akibuka umubare wabo.

Related posts

Ibintu 10 byagufasha kuryoherwa n’ubuzima buciriritse kandi ukanyurwa

EDITORIAL

Wari uzi ko wogoshe ubwanwa bw’injangwe yamara igihe itava aho iri?

Emma-marie

Inkuba yishe abantu barimo gufata ‘selfie’

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar