Image default
Ubutabera

Nsengiyumva François (Gisupusupu) yarekuwe n’Urukiko

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare rwafashe icyemezo cyo kurekura Nsengiyumva Francois uzwi nka Gisupusupu, nyuma y’igihe yari amaze afungiye muri Gereza ya Rwamagana.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 26 Kanama, nibwo urukiko rwafashe iki cyemezo rutegeka ko Nsengiyumva ahita arekurwa. Igihe cyavuze ko Urukiko rwavuze ko ibimenyetso by’ubushinjacyaha by’uko yakekwagaho gusambanya umwana w’imyaka 13, nta shingiro bifite.

Rwavuze ko indwara uwo mwana yasanganywe, na mbere y’uko agera kwa Gisupusupu yari asanzwe ayifite nk’uko byemejwe n’ibipimo byo kwa muganga.

Mu mpera za Gicurasi nibwo Nsengiyumva yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 13.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kiramuruzi ku wa 26 Nyakanga 2021 rwamukatiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo ariko yari yajuriye, iburanisha riheruka rikaba ryarabaye ku wa 24 Kanama 2021.

Nubwo Nsengiyumva yarekuwe, yategetswe kujya yitaba buri wa Gatatu wa nyuma w’ukwezi ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare ndetse iburanisha mu mizi rishobora kuzabaho.

Umwunganira, Me Nizeyimana Boniface yavuze ko yishimiye ko ibyo yavuze ko umukiliya we arengana, Urukiko rwabihaye agaciro rukaba rumurekuye.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Gicumbi: Umugore aracyekwaho kwangiza igitsina cy’umwana amuhora kunyara ku buriri

EDITORIAL

U Bufaransa: Padiri Thomas Nahimana mu bagize uburakari nyuma y’ikatirwa rya  Rwamucyo

EDITORIAL

Umutangabuhamya ushinja Kabuga yabajijwe ku mvugo RTLM yakoreshaga

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar