Yanditswe na Rose Mukagahizi
Aborozi batandukanye bo mu Karere ka Nyamasheke barishimira serivisi nshya begerejwe izwi ku izina rya “Veterinary Sanitary Mandate” (VSM) igamije kunoza imitangire ya serivisi z’ubuzima bw’amatungo binyuze mu kwegurira inshingano abavuzi b’amatungo bikorera.
Nkurunziza Viateur, umworozi wabigize umwuga, utuye mu Karere ka Nyamasheke avuga ko yishimiye iyi serivisi ije gucyemura bimwe mu bibazo bahuraga nabyo byo gupfusha amatungo.
![]()
Yagize ati “Iyi gahunda itarajyaho hari ubwo nigeze kurwaza inka 6, zirwara igifuruta, ngorwa no kubona umuvuzi w’amatungo bituma zimwe mu nka zanjye zipfa. Nishimiye ko izi ngorane zitazasubira”
Aborozi babigize umwuga barimo Bahate Marta na Munyenshongore Jean Nepomuscene batuye mu Karere ka Nyamasheke bashimangira ko kwegerezwa iyi serivisi babyishimiye cyane kubera ko babonye abavuzi b’amatungo hafi yabo.
Bavuga ko bari bafite imbogamizi zijyanye no kwivurira amatungo, kubera batagiraga abavuzi b’amatungo hafi, ariko ubu bigiye koroha kuko bahawe nimero bazajya bahamagaraho igihe bashaka serivisi.
![]()
Niyonsenga Festus, umuvuzi w’amatungo w’umwuga wikorera mu Karere ka Nyamasheke, avuga ko kuba beguriwe umurimo wo kwikorera bakaba bahawe bimwe mu bikoresho byo kubafasha mu mwuga, bikuyeho imbogamizi bari bafite, aho bajyaga bahura na bumwe mu burwayi, ariko hari ibikoresho baburaga.
Yagize ati: “Ibi bikoresho bizamfasha kunoza umwuga wanjye kuko najyaga mpura n’icyuho cyo kubura ibikoresho mu kazi ka buri munsi. Hari bumwe mu burwayi bwasabaga kubaga kandi nta bikoresho byo kubaga nari mfite, ndetse n’ibikoresho byo gusuzuma inka zihaka, uburyo umutima w’inka utera, nabyo ntabyo nagiraga.”
![]()
Uretse ibi, avuga ko ubusanzwe mu mwuga bari bake, bigatuma aborozi bifasha kwivurira, ariko ubu bitazongera.
Leta y’ u Rwanda yijeje iterambere ry’ubuvuzi bw’amatungo mu gihugu hose
Dr Kamana Olivier, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi avuga ko gahunda ya VSM izatangwa mu gihugu hose.
Kubirebana nuko iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa yagize ati :”Icyo tuzakora kugira ngo tuzamenye neza icyo aba bavuzi b’amatungo bikorera barimo bakora ni uko abakozi bacu bazakomeza kuhaba. Ni abakozi ubundi bari basanzwe. Twari dusanzwe dufite veterineri ku rwego rw’Akarere ndetse no ku rwego rw’umurenge, abo bose baracyahari. Bazadufasha rero kugira ngo bakurikirane uko imitangire ya serivisi iri kugenda, uko company zitandukanye ziri kugenda zigera ku borozi.”
![]()
Uretse ibi, avuga ko icyuho cyari kinini aho wasangaga veterineri umwe ku murenge ukurikirana ibikorwa byo kuvura muri uwo murenge wose kandi bidashoboka ko umukozi umwe akwira mu Murenge wose. Ibi byatumaga amatungo atitabwaho uko bikwiye.
Kugeza ubu hashyizweho ibiciro ntakuka bidahenze bizwi n’aborozi bose, kandi ibyo biciro byashyizweho byabanje kwigwa kuburyo bitabangamira aborozi
Kubirebana no kwandika abavuzi b’amatungo mu buryo bw’ikoranabuhanga, avuga ko bije kuziba icyuho no gukuraho imbogamizi zo gutakaza umwanya bajya kwiyandikisha ku cyicaro gikuru cy’abaveterineri giherereye i Kigali.