Image default
Abantu

Nyanza: Abagore bababazwa nuko nta jambo bagira mu kugena inkwano

Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza, bavuga ko batagira ijambo igihe cyo kugena inkwano ku bana babo b’abakobwa kuko abagabo aribo biharira ijambo gusa.

Kutagira ijambo mu kugena inkwano ni kimwe mu bibazo abagore bo mu Murenge wa Rwabicuma bavuga ko kibabangamiye bakifuza ko abagabo babo bahindura umyumvire kuko umwana aba ari uwa babiri.

Mutezinka Marie ni umwe mu bagore baganiriye na IRIBA NEWS. Yagize ati “Tumaze gukosha abana batatu b’abakobwa ariko bose ni umugabo wanjye ugena inkwano ntajya anatuma nicara aho aganirira na bamwana wacu iby’inkwano.”

Mukamurenzi Agnes nawe ati “Birambabaza cyane kuko inshuro ebyiri yakosheje amafaranga kandi iyo angisha inama nari guhitamo ko dukosha inka. Amafaranga iyo bayakoye apfa ubusa, ariko bakoye inka yabyara ikatwungura byinshi. Ni uburinganirembona nanjye nkwiye kugira ijambo ku cyemezo cyose gifatiwe umwana wacu.”

“Nta mugore ukwiye kugira ijambo ku nkwano”

Abagabo batandukanye bo mu Murenge wa Rwabicuma batubwiye ko ibyo bamwe mu bagore bavuga nta shingiro bifite.

Singirankabo Onesmo yavuze ati “Abo bagore barashaka guca umuco kirazira nta mugore ukosha umwana ufite Se, ibyo ni ubukunguzi.”

Twagirumukiza Damien nawe ati “Ariko se wowe urumva byashoboka? Ibyo bintu ni amahano babisubize aho babikuye nta mugore wakosheje umwana ntibakitwaze uburinganire ngo bashake gukora amahano.”

Uburinganire n’ubwuzuzanye bimaze gushinga imizi mu Rwanda aho bimaze gufata intera  usanga yishimiwe na benshi mu bo bireba. Hagati aho ariko, usanga hari  aho bamwe mu bagize umuryango batarabasha gusobanukirwa neza  icyo uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umugore n’umugabo  bisobanuye ari na byo biteza amakimbirane mu bawugize.

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Umunyamulenge mu bahatanira kujya mu Nteko Ishingamategeko ya Amerika

EDITORIAL

Gakenke: Gitifu w’Umurenge aracyekwaho icyaha cy’iyicarubozo

EDITORIAL

From small canteen to bakery factory: Ruhorimbere’s success story with SAIP

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar