Image default
Uburezi

Perezida Kagame yagaragaje uko uburezi kuri bose ari ingenzi

Perezida wa Repubulika Paul Kagame aravuga ko uburezi kuri bose ari ingenzi cyane kandi umwana akaba agomba kubakwamo imitekerereze mizima, byose bikajyana n’uburezi bufite ireme.

Hifashishijwe ikoranabuhanga, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yitabiriye ikiganiro cyavugaga ku guharanira ko abana bose bajya mu ishuri.

Ni inama iri muri gahunda yatangijwe na Qatar Foundation iyobowe na Sheikha Moza Bint Nasser.

Iyi nama yaberaga muri Qatar, yatangiye ku itariki 7 yasojwe uyu munsi. Yitabiriwe n’ibihumbi by’abafatanyabikorwa mu burezi n’abandi bahanga mu guhanga udushya baturutse hirya no hino ku isi, bamwe bayitabiriye imbonankubone, abandi bifashisha ikoranabuhanga kugira ngo baganire kuri ejo hazaza h’uburezi.

SRC:RBA

Related posts

Bugesera: Students encouraged to make Rwanda proud in the PISA assessment

EDITORIAL

Umushahara wa Mwalimu wazamuwe

EDITORIAL

Ababyeyi bifuza ko umunsi wo gusura abana biga baba ku mashuri usubizwaho

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar