Perezida wa Repuburika Kagame yasabye abo bireba gukora amavugurura ku buryo abakoresha imodoka bagenda neza kandi bihuta ariko nanone ntibakore impanuka, umuvuduko wa ‘40’ yawugereranyije no kugenza amaguru.
Ijambo Perezida Kagame yavugiye mu muhango wo gushimira abasora kuri uyu wa 19/11/2021 yasabye Polisi y’Igihugu n’abandi bashinzwe umutekano wo mu muhanda, gukora amavugurura ku buryo abakoresha imodoka bagenda neza kandi bihuta ariko na none ntibakore impanuka.
Umukuru w’Igihugu yavuze iri jambo mu gihe impaka zari zose hagati y’abatwara ibinyabiziga na Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda, abatwara ibinyabiziga bijujutira ko camera za polisi zibandikira iyo barengeje umuvuduko wa kilometer 40 ku isaha, ibi bakabifata nk’akarengane.
Ikindi abatwara ibinyabiziga bamaze iminsi bijujutira, ni camera bavuga ko polisi ihisha mu bihuru zikandikira abafite umuvuduko, bakifuza ko zajya zishyirwa ku karunda bati ‘Guhisha camera si ubunyamwuga.”
Guhisha Camera mu bihuru hari abavuga ko atari ubunyamwuga
Perezida Kagame yavuze ati “Njya mbibona ku mbuga zihana amakuru, hari ibyo maze iminsi mbona. Abantu mwese muri hano uko mwaje, abenshi mwari mutwaye imodoka, ubanza mwaje musora inzira yose kugera hano[…]Baravuga ngo ntawe uhumeka, abantu bagenda batanga amafaranga, uwarengeje ibilometero banza ari nka 40 ku isaha, uwo muvuduko banza ari nk’uwo bamwe mu bamenyereye kugendesha amaguru tugenda.”
“Wagira ngo abawugennye bashakaga gutubura amafaranga”
Yakomeje ati “Ndakeka ko bashatse gutubura amafaranga cyane ariko ni ibintu bibiri dushaka guhuza. Sinshaka ko tugira umuvuduko mwinshi cyane na wo ibivamo murabizi, ariko nabwo ntabwo umuvuduko wawushyira hasi cyane ku buryo utazagera aho ujya.”
Yasabye Polisi y’Igihugu guhindura ku buryo umuvuduko ugenwa hagendewe ku mutekano wo mu muhanda kandi n’abagenzi bakagenda neza bisanzuye.
Ati “ Nabwiye abapolisi ko nshaka ko tugira ‘balance’. Ariko banza mwese, bariya babivugaga babavugiraga, ndabona abantu mwese ariko mubyumva. Hari abavuga ko twagendaga ntitubone ikimenyetso kitwereka umuvuduko tugenderaho. Iyo hatari icyapa ubibwirwa n’iki? Hari ibyapa cyangwa ibimenyetso bibwira abantu[…]Ntitwifuza impanuka ziterwa n’umuvuduko uri hejuru. Nababwiraga ko nabibonye abantu babiganira nshaka kumenya ukuri kose.”
Mu ntangiriro z’uyu mwaka polisi yatangaje ko mu 2019 impanuka zo mu muhanda zapfiriyemo abantu 537, mu gihe mu mezi 10 ya 2020 zari zimaze kwica abagera kuri 500.
Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera mu kiganiro aherutse kugirana na RBA yavuze ko 85% by’impanuka zibera mu muhanda ziba zishobora kwirindwa.
iriba.news@gmail.com