Image default
Abantu

Perezida Kagame yihanganishe abaturage ba Kenya

Perezida Paul Kagame yihanganishije abaturage ba Kenya n’Umuryango wa nyakwigendera Mwai Kibaki wayoboye iki gihugu, witabye Imana kuri uyu wa Gatanu azize uburwayi.

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, yatangaje ko Kibaki w’imyaka 90 yitabye Imana azize uburwayi, akaba kandi yavuze ko igihugu kiri mu cyunamo kugeza igihe azashyingurirwaho.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Perezida Paul Kagame yagize ati “Nihanganishije abaturage ba Kenya ndetse n’umuryango wa Perezida Kibaki. Ubwitange bwe mu guteza imbere ubukungu bwa Kenya ndetse n’akazi yakoze mu kwishyira hamwe kw’Akarere bizibukwa mu bisekuru byinshi. Abanyarwanda bifatanyije n’Abanya-Kenya muri ibi bihe.”

Mwai Kibaki yavutse ku wa 15 Ugushyingo 1931, aba Perezida wa Gatatu wa Kenya guhera mu Ukuboza 2002 kugera muri Mata 2013. Yabaye Perezida wa gatatu wa Kenya yapfuye, ku myaka 90 y’amavuko, nk’uko byatangajwe na Perezida Uhuru Kenyatta none kuwa gatanu.

Kenyatta yavuze ko Mwai “yari umuntu wakunze cyane igihugu usize umurage w’inshingano ku gihugu uzakomeza kubera urugero urungano rw’abariho n’abazaza muri Kenya.”

Yavuze ko Kibaki “azahora yibukwa nk’umugabo nyawe muri politiki ya Kenya” n’umuntu wagize uruhare runini mu guteza imbere ubukungu bwa Kenya ubwo yari minisitiri w’imari.

Kibaki kandi yabaye visi perezida wa Kenya (1978 -1988) ku butegetsi bwa Daniel arap Moi.

Muri iyi myaka ya vuba yari amaze igihe afite uburwayi butandukanye bufitanye isano n’izabukuru.

Ni umwe mu baperezida bane bategetse iki gihugu benshi mu bagituye bahurizaho ko ku butegetsi bwe Kenya yageze ku bikorwa bikomeye by’iterambere, nubwo hari ibyo bamunenga.

Yari muntu ki?

Mwai yatsinze amatora ya perezida ku bwiganze mu 2002, arangiza ubutegetsi bw’imyaka 24 bw’uwamubanjirije Daniel arap Moi.

Yazanye politiki yo kuzahura ubukungu bwa Kenya icyo gihe bwari bwifashe nabi, kuvugurura uburezi, ibikorwa remezo no kubahiriza ku itegekonshinga rishya.

Mu minsi 100 ye ya mbere ku butegetsi, yahise atangaza kwiga amashuri abanza ku buntu bituma abana barenga miliyoni imwe bajya mu ishuri muri uwo mwaka muri Kenya.

Ariko hashize imyaka itanu, yatsinze amatora yari akomeye cyane. Abatavugarumwe n’ubutegetsi bavuze ko yayibye, maze igihugu kijya mu bihe bibi kitigeze gicamo mbere.

Abantu barenga 1,000 barishwe mu mvururu zavuye ku matora yo mu 2007.

Ababarirwa mu bihumbi za mirongo bavuye mu byabo bahunga urugomo n’ubwicanyi bishingiye ku moko mu izina rya politiki.

Habaye ah’umuryango mpuzamahanga ndetse n’uwahoze ari umunyabanga mukuru wa ONU Koffi Annan kunga abanyapolitiki ba Kenya.

Why Kenyans are missing retired President Mwai Kibaki on his 88th birthday – Nairobi News

Mwai Kibaki yemeye gusangira ubutegetsi na mucyeba we Raila Odinga wahise agirwa minisitiri w’intebe.

Kibaki, icyo gihe yagize ati: “Ndashaka kubizeza mwese ko nzakora ibishoboka byose igihugu cyacu, Kenya, kikajya mu nzira y’ubumwe, n’amahoro arambye.”

Abanenga Kibaki bavuga ko leta ye itashoboye gukiza igihugu ikibazo cy’ivangura rikomeye rishingiye ku moko, no kwiyongera kwa ruswa.

Kibaki yavuye muri politiki mu 2013, arangije manda ebyiri yemerewe n’itegekonshinga. Hari hashize imyaka igera muri 30 ari muri politiki ya Kenya.

Umugore we Lucy Kibaki, yapfiriye mu bitaro by’i Londres mu 2016.

Kibaki asize abana bane n’abuzukuru benshi.

@BBC

Related posts

Amateka ya Perezida Samia Suluhu utegerejwe mu Rwanda

EDITORIAL

Akora amatafari mu bikoresho bikoze muri Pulasitike

EDITORIAL

Ending violence against girls who give birth at home

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar