Image default
Mu mahanga

Perezida w’u Bushinwa yasezeranyije ‘kubwungaho’ Taiwan

Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping yavuze ko “kongera kwihuza” na Taiwan “bigomba kugerwaho”. kandi ko uko kwihuza gukwiye kugerwaho mu mahoro, kandi ko Abashinwa bazwiho kugira “umugenzo uteye ishema” wo kutemerera abashaka kwitandukanya na bo.

Mu gusubiza, ibiro bya Perezida wa Taiwan byavuze ko ejo hazaza h’icyo kirwa  hari mu biganza by’abaturage bacyo.

Taiwan yifata nka leta yigenga. Ariko Ubushinwa bufata Taiwan nk’intara yabwikuyeho.

Ubushinwa ntibwigeze bukuraho ko inzira y’ingufu ishobora gukoreshwa mu kugera kuri uko kwihuza.

Bwana Xi avuze ayo magambo nyuma yuko mu minsi ikurikiranye mu cyumweru gishize indege za gisirikare z’Ubushinwa zigera hafi ku 150, za mbere nyinshi kugeza ubu, zigurukiye mu karere k’ubwirinzi bwo mu kirere ka Taiwan.

China criticises Britain for its ‘evil intensions’ in Taiwan Strait warship mission | World News, the vie

               Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping

Ariko ijambo rye ryo kuri uyu wa gatandatu, avuze ku isabukuru y’imyaka 110 ishize habaye impinduramatwara yahiritse umuryango wa cyami wa nyuma mu Bushinwa mu 1911, ryumvikanyemo gushaka ubwiyunge kurusha irikomeye yaherukaga kuvuga kuri Taiwan mu kwezi kwa karindwi.

Mu ijambo ry’icyo gihe, yasezeranyije “gushwanyaguza” amagerageza ayo ari yo yose agamije kwemera ku mugaragaro ubwigenge bwa Taiwan.

Mu ijambo rye ryo kuri iyi nshuro, Bwana Xi yagize ati: “Igikorwa cy’amateka cyo guhuza byuzuye igihugu cy’amavuko kigomba kugerwaho, kandi nta gushidikanya kizagerwaho”.

Yavuze ko ashaka kubona habaho kwihuza binyuze mu mahoro muri gahunda y'”igihugu kimwe cy’uburyo [ubutegetsi] bubiri”, isa nk’ikoreshwa muri Hong Kong.

Yongeyeho ati: “Gahunda igamije ubwigenge bwa Taiwan ni yo mbogamizi ya mbere ikomeye ku kugera ku kongera guhuza igihugu cyacu cy’amavuko, kandi ni na yo byago bya mbere bikomeye byihishe bibangamiye kuvugurura igihugu”.

Ariko ibiro bya Perezida wa Taiwan byavuze ko ibitekerezo by’abaturage bisobanutse neza mu kwamagana gahunda y’igihugu kimwe kirimo ubutegetsi bubiri. Byashishikarije Ubushinwa kureka “ingamba z’ubushotoranyi zo kwivanga, kujujubya no gusenya”.

Ubushinwa na Taiwan: Iby’ibanze
  • Kuki Ubushinwa na Taiwan bifitanye umubano mubi? Ubushinwa na Taiwan byatandukanyijwe mu gihe cy’intambara yo gusubiranamo kw’abaturage yo mu myaka ya 1940, ariko Ubushinwa bushimangira ko icyo kirwa hari igihe kizagera bukacyisubiza, no ku ngufu bibaye ngombwa
  • Taiwan itegetswe gute? Iki kirwa gifite itegekonshinga ryacyo, abategetsi batowe binyuze mu buryo bwa demokarasi, ndetse gifite ingabo zigizwe n’abasirikare hafi 300,000
  • Ni nde wemera Taiwan? Ibihugu bicyeya gusa ni byo byemera Taiwan. Byinshi byemera leta y’Ubushinwa. Amerika nta mubano uzwi ifitanye na Taiwan, ariko ifite itegeko riyisaba guha icyo kirwa ubushobozi bwo kwirinda ubwacyo.

Nubwo mu byumweru byinshi bishize habayeho kwiyongera k’ubushyamirane, umubano w’Ubushinwa na Taiwan nturazahara ku kigero uheruka kugeraho mu 1996, ubwo Ubushinwa bwageragezaga kuburizamo amatora ya perezida bukora amagerageza y’ibisasu bya misile, Amerika ikohereza muri ako karere amato (ubwato) agwaho indege mu guhosha umwuka mubi hagati yabyo.

Kandi nubwo ibihugu bimwe by’i Burayi n’Amerika byavuze ko bitewe impungenge no kurata ingufu za gisirikare k’Ubushinwa, Perezida w’Amerika Joe Biden yavuze ko Bwana Xi yemeye gukurikiza “amasezerano ya Taiwan”.

Bisa nkaho Bwana Biden yakomozaga ku masezerano y’Amerika amaze igihe ya gahunda y'”Ubushinwa bumwe” aho yemera Ubushinwa aho kwemera Taiwan.

Abategetsi b’u Bushinwa bavuga ko bibaye ngombwa bakoresha ingufu za gisirikare bakisubiza Taiwan

Ariko, aya masezerano anemerera Amerika kugumishaho umubano na Taiwan “ukomeye utari uwo ku mugaragaro”. Amerika igurisha intwaro kuri Taiwan, bijyanye n’umubano bifitanye ukubiye mu kizwi nka Taiwan Relations Act, uteganya ko Amerika igomba gufasha Taiwan kwirwanaho.

Gahunda y'”Ubushinwa Bumwe”, bicyekwa ko ari yo Bwana Biden na Bwana Xi bakomojeho, ni izingiro ry’ingenzi ry’umubano w’Ubushinwa n’Amerika ariko itandukanye n’ihame ry’Ubushinwa Bumwe, aho Ubushinwa bushimangira ko Taiwan ari igice ntakurwaho cy’Ubushinwa bumwe, umunsi umwe kizongera guhuzwa na bwo.

SRC:BBC

Related posts

Perezida wa Ukraine yaciwe amande kubera kurenga ku mabwiriza ya ‘Guma mu Rugo’

Emma-marie

Canada:Abicwa n’ubushyuhe bukabije bakomeje kwiyongera

EDITORIAL

Afurika y’Epfo: Umworozi w’intare yariwe nazo

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar