Image default
Abantu

RBC yahawe umuyobozi usimbura Dr Nsanzimana Sabin

Prof. Claude Mambo Muvunyi yagizwe umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) asimbuye Dr Nsanzimana Sabin wirukanwe kuri uwo mwanya umwaka ushize kubera ibyo akurikiranweho.

Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki  26 Mutarama 2022, yemeje ko Prof. Claude Mambo Muvunyi, agirwa umuyobozi mukuru wa RBC.

Claude Mambo Muvunyi, yasimbuye Dr Nsanzimana Sabin wirukanwe kuri uyu mwanya Tariki 7 Ukuboza 2021 kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho.

Prof. Mambo yari asanzwe ari umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba ari umuhanga mu bijyanye n’ibyorezo.

Yakoze ubushakashatsi butandukanye burimo ubujyanye n’indwara ya Hepatitis B, kanseri y’ibere n’ubundi bushakashatsi butandukanye.

Uyu muyobozi yungirijwe na Noella Bigirimana wari usanzwe ari umuyobozi w’Ishami ry’Ubushakashatsi muri RBC, umwanya yagiyeho mu Ukuboza 2020.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Pasiteri wahoze muri Zion Temple ati “Nitegerezaga imikorere y’aba bagabo nkabona amaherezo hari bombe izaturika”

EDITORIAL

Gatsibo: Urujijo ku munyeshuri bivugwa ko yakubiswe n’umwarimu akajya muri koma (coma)

Emma-marie

Kakwenza Rukirabashaija uherutse guhunga uganda yageze mu Budage

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar