Image default
Abantu

RIB yahamagaje Ingabire Victoire

Ubutumwa Ingabire Victoire yanditse kuri Twitter mu rurimi rw’Ikinyarwanda n’Icyongereza buragira buti “Ejo tariki 19/10/2021 saa tatu n’igice nasabwe kwitaba kuri RIB.”

Ingabire uvuga ko ari umuyobozi  w’ishyaka DALFA-Umurinzi ritemewe mu Rwanda, aherutse kubwira ibinyamakuru mpuzamahanga ko  abayoboke b’ishyaka rye barindwi batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) mu bihe bitandukanye.

Mu bo avuga ko batawe muri yombi ngo harimo kandi n’abagore babiri “bamba bugufi”, bo batari abayoboke baryo.

Ku wa gatatu nijoro, RIB yatangaje kuri Twitter ko yafunze abantu batandatu barimo na nyir’Umubavu TV yo ikorera kuri YouTube Théoneste Nsengimana, bakurikiranyweho “gutangaza amakuru y’ibihuha agamije guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda”.

RIB ikaba iburira abakoresha imbuga nkoranyambaga kwitondera ibyo bazitangarizaho, kuko ngo hari abo biviramo ibyaha bibashyira mu kaga.

Mu mwaka wa 2018 nibwo Ingabire Victoire yafunguwe nyuma yo gukatirwa n’urukiko rw’Ikirenga igihano cy’imyaka 15 amaze guhamwa n’ibyaha birimo guhungabanya umutekano w’igihugu ndetse no gupfobya jenoside.

Yafunguwe n’iteka rya perezida rimuha imbabazi hamwe n’abandi bafungwa bose hamwe 2140.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Rubavu: Habonetse Umurambo wari umaze iminsi itatu mu kiyaga cya Kivu

EDITORIAL

Trump yihojeje amarira

EDITORIAL

Kenya: Umwana w’imyaka 12 yashyingiwe abagabo babiri mu kwezi kumwe

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar