Image default
Ubuzima

Rubavu: Iruka rya Nyiragongo ryabaye intandaro y’indwara zifata mu buhumekero

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu bavuga ko nyuma y’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo bugarijwe cyane n’indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero zirimo asima na ‘sinusite’. Si izo gusa, ngo hari n’abafite ikibazo cy’amaso.

Musaniwabo Angelique, umuturage wo mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi avuga ko “Guhera mu kwezi kwa gatanu umwaka ushize njye n’umuryango wanjye w’abantu batandatu twese twarwaye asima n’amaso. Ni ibintu bitari bisanzwe ahubwo mbona ko byatewe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.”

Uretse uyu mubyeyi hari n’abandi baturage batandukanye bo muri aka Karere batubwiye ko badwaye indwara zitandukanye bagacyeka ko zaba ziterwa n’imyuka yangije ikirere nyuma y’iruka rya Nyiragongo.

Mugabo Damien nawe atuye mu Murenge wa Gisenyi. Agira ati “Ni ikibazo gikomeye. Mfite umwana w’imyaka itanu yarwaye asima, mukuru we w’imyaka umunani arwaye sinezite, umugore wanjye afite ikibazo gikomeye cy’amaso arayakuba cyane kandi akambwira ko yumva ameze nk’arimo urusenda. Nanjye nirirwa nitsamura ku buryo nshobora kumara n’iminota itatu ndi kwitsamura ubudahagarara.”

Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Gisenyi, CSP Dr Tuganeyezu Oreste, niba koko indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero zariyongereye, adusubiza ko twakwifashisha amakuru yatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije REMA muri Mutarama 2022.

Ikirunga cya Nyiragongo

Ayo makuru avuga ko “Ibipimo byafashwe n’ikigo REMA bigaragaza ko amazi y’Ikiyaga cya Kivu afite ibipimo by’ubuziranenge kandi nta mpinduka zigaragara kuri ayo mazi hagendewe ku bipimo byo mu bihe byashize. Ibipimo by’umwuka byo bigaragaza ko umwuka mu karere ka Rubavu utujuje ibipimo by’ubuziranenge.

“Bitewe n’uko umwuka mu karere ka Rubavu utujuje ibipimo by’ubuziranenge, abahatuye barashishikarizwa gukomeza kwambara udupfukamunwa no kugabanya ibikorwa bakorera hanze aho bishoboka.”

Nzamurambaho Celestin, umuganga w’amaso mu bitaro bya Gisenyi, Mu bitaro bya Gisenyi, yabwiye abanyamakuru ko hari igihe abaganga b’amaso bakiraga abarwayi babarirwa hagati ya 400 na 600 kugira ngo babafashe mu bibazo bitandukanye.

Cyakora avuga ko kuba bakira abarwayi benshi bivuza amaso kurusha izindi ndwara atamenya ikibitera kuko n’ibindi bitaro byo mu Rwanda byakira abarwayi benshi.

Mu karere zimwe mu ndwara zikunze kuboneka mu barwayi ziterwa n’ikirere kigenda cyangirika bikagira ingaruka ku buzima bw’abahatuye harimo n’uburwayi bw’amaso.

Nzamurambaho avuga ko ingaruka ziterwa n’ikirere zirimo indwara z’ubuhumekero nka asima, sinezite n’indwara z’amaso.

Agira ati “Uko iminsi itambuka isi igenda igira ibibazo, mu kirere hazamo ivumbi, imyotsi iva mu birunga, ibyo byose biteza ingorane ku muntu, n’ubwo tudashobora kumenya ngo ibibazo umuntu afite yabitewe n’iki, ariko tubona ko ari indwara ziterwa n’ibiva mu kirere.”

Image

Umujyi wa Rubavu

Dr Migambi Patrick, Umuyobozi w’ishami rishinzwe indwara, kurwanya igituntu n’izindi ndwara zifata mu myanya y’ubuhumekero mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima RBC, yatubwiye ko “Ikintu cyose gihungabanya ikirere gishobora gutuma mu myanya y’ubuhumekero haba ikibazo, ariko kugeza ubu nta kintu kiraba kidasanzwe. Birasaba kubanza kureba imibare nkamenya uko bihagaze.”

Impuguke z’Ikigo OVG gikurikirana iby’ibirunga gikorera mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zitangaza ko ikirunga cya Nyiragongo cyohereza mu kirere ibyuka by’ubutabire bwa SO2 bibarirwa hagati ya toni 5,000 na 50,000 ku munsi. Ngo iyo myuka isohoka ishyushye, yagera mu kirere igakonja igahinduka ivu n’udusenyi duto tugaruka ku isi tukagwa ku bimera, mu mazi, ku bikoresho bitandukanye, mu gihe utundi dushobora kujya mu maso y’abantu ndetse tukangiza imyanya y’ubuhumekero.

Ihumana ry’umwuka ni imwe mu mbogamizi zugarije isi kdi zigira ingaruka ku buzima bwa muntu ndetse no ku bukungu. Imibare y’Umuryango w’Abibumbye wita ku Buzima, mu 2012 werekanye ko abantu bagera ku 2,227 ku Isi bapfuye bazize indwara ziterwa n’ihumana ry’umwuka.

iriba.news@gmail.com

 

 

 

 

Related posts

Umusirikare wa RDF yishwe na Coronavirus

Emma-marie

Rulindo: Hari abana bishora mu biyobyabwenge kubera ibibazo byo mu miryango

Emma-Marie

U Rwanda rwakiriye inkunga ya Amerika y’imashini 100 zifasha abarwayi guhumeka

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar