Image default
Amakuru

Rukumberi: Hashyinguwe imibiri 2500 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside

Kuri uyu wa Gatandatu mu Rwibutso rwa Rukumberi mu Karere ka Ngoma hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 2500 y’Abatutsi bazize Jenoside yakore  Abatutsi muri 1994.

Ni imibiri yabonetse ahantu hatandatu,  mu Murenge wa Rukumberi.Imibiri myinshi yabonetse ku nkengero z’ikiyaga cya Mugesera mu Kagari kitwa Ntovi. Hakaba hari hashize hafi umwaka iyo mibiri ishakishwa.

Abanyarukumberi barokotse Jenoside yakorewe abatutsi  bavuga ko gushyingura mu cyubahiro ababo bibaruhura umutima, bakanaboneraho gusaba abagifite amakuru y,ahaba hakiri imibiri kuyatanga.

Uwari uhagarariye imiryango yashyinguye, Kabandana Callixte yashimiye abagize uruhare kugira ngo iyi mibiri iboneke, yaboneye ho no gusaba ko imva ziri mu rwibutso rwa Rukumberi zakongerwa dore ko nyuma yo gushyingura uyu munsi ngo nta wundi mwanya usigayemo wo gushyiramo isanduku.

Yanasabye ko umushinga wo kubaka inzu y’amateka kuri uru rwibutso rwa Rukumberi wakwihutishwa.

Ministiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston wari umushyitsi mukuru yasabye buri wese guharanira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda nk’umusingi w’Igihugu cyavuye muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Rukumberi ruruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 40 y’abatutsi biswe muri Jenoside.

SRC:RBA

Related posts

Dushimire abarimu bacu cyane cyane muri ibi bihe bikomeye-Perezida Kagame

Emma-marie

Abafite ibibazo byo mu mutwe bagiye gufashwa hakoreshejwe inyandiko n’itangazamakuru

EDITORIAL

Ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi washakishwaga yishwe n’igituntu mu 2006

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar