Image default
Ubutabera

Rulindo: Abayobozi babiri bakurikiranweho kwaka abaturage ruswa

Tariki  ya 04/08/2021  Urukiko Rw’ibanze rwa Byumba rwafunze iminsi 30 y’agateganyo abayobozi babiri  bo mu midugudu ya Buyaga na Rusayu mu Kagari ka Marembo mu Murenge wa Cyungo, Akarere ka Rulindo.

Aba bayobozi bakaba bakurikiranyweho kwaka amafaranga abatururage ngo babashyire mu byiciro by’ubudehe bashaka.

Aba bayobozi bifashishije Umugore  usanzwe ubarura , batse  abaturage amafaranga bababwira ko ari ayo kubashyira mu byiciro by’ubudehe, bababwira ko bamwe ibyiciro byabo byabuze bagiye kubibagarurira abandi bakabagumisha mu cyiciro cy’abafata inkunga ya VUP , n’abandi bashaka kujya ku rutonde rw’abafata inkunga ya VUP bakabashyiraho .

Mu iburana , aba bayobozi bombi bahakanye icyaha baregwa bakavuga ko uwo mudamu wabafashaga atari bo  bari bamutumye, mu gihe we yabashinjaga kumubeshya ko byari amabwiriza yavuye hejuru.

Kuba barakiriye amafaranga y’abaturage ntibabahe inyemezabwishyu bigaragaza ko bari bazi neza ko ibyo bakora ari icyaha.

Urukiko rwategetse ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo

SRC:NPPA

Related posts

Umutangabuhamya mu rubanza rwa Kabuga yabajijwe niba aho yari atuye hari abakoranaga n’Inkotanyi

EDITORIAL

U Bufaransa: Ubutabera bwategetse ko Agatha Kanziga adakomeza gukurikiranwa

EDITORIAL

Ngirabatware Augustin yoherejwe gufungirwa muri Senegal

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar