Image default
Ubutabera

Rurangwa Oswald wahamijwe kugira uruhare muri jenoside aragezwa mu Rwanda (Ivuguruye)

Rurangwa Oswald wahamijwe ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi n’Urukiko Gacaca rwo mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, aragezwa mu Rwanda uyu munsi  nyuma yo kwirukanwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Itangazo ryasohowe n’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda kuri uyu wa Kane Tariki 7/10/2021, rivuga ko Rurangwa Oswald yavutse mu 1962, avukira mu cyahoze ari Serire Gasharu, Segiteri Gisozi ubu ni mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Ubwo ingabo za Leta y’Abatabazi zakubitwaga inshuro, Rurangwa yahungiye mu cyahoze ari Zaire mu nkambi ya Kibumba, akomereza mu nkambi ya Kayindo. Yahavuye mu 1996 yerekeza muri Amerika.

Image

Mu mwaka wa 2007 yahamijwe n’Urukiko Gacaca rwo ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali ko yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa gufungwa imyaka 30.

“Ubushinjacyaha bw’u Rwanda burashimira ubucamanza bwa Leta zunze Ubumwe za Amerika ku kwirukana ku butaka bwayo abakekwaho uruhare muri Jenoside bihisheyo, ubufatanye mu bijyanye n’amategeko n’umusanzu mu kurandura umuco wo kudahana.”

Image

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Rurangwa yari atuye mu Mujyi wa Kigali, akaba yar’umuyobozi w’ishuri ribanza rya Gisozi ndetse akaba n’umuyobozi w’Interahamwe mu cyahoze ari Segiteri Gisozi bivugwa ko yari ashinzwe kwinjiza no gukangurira abantu kwinjira mu mutwe w’interahamwe.

Inkuru ya The NewTimes yanditswe mu 2008, ivuga ko Oswald Rurangwa wari wariyise Oswald Rukemuye, yavumbuwe muri Leta ya  Ohio muri Amerika, aho yari umunyeshuri muri Kaminuza nkuru ya Wilberforce.

Rurangwa yatunzwe urutoki mu rubanza rw’uwahoze ari umusirikare mukuru, Maj. Gen. Laurent Munyakazi wakatiwe burundu n’urukiko rwa Gisirikare.

Aba bombi bashinjwaga kuba barayoboye ubwicanyi bwahitanye Abatutsi bari bahungiye muri Kiliziya Sainte Famille mu Mujyi wa Kigali.

Image

Rurangwa akaba ashinjwa kuba mu gihe cya Jenoside yarakoranye cyane n’uwahoze ari Perefe wa Kigali, Col. Tharcisse Renzaho.

Rurangwa yageze mu Rwanda

Mu ndege yihariye, Rurangwa Oswald yagejejwe i Kigali kuri uyu mugoroba yambaye amapingu. Yari aherekejwe n’inzego z’Amerika zahise zimushyikiriza abapolisi b’u Rwanda.

Umuvugizi w’ubushinjacyaha Faustin Nkusi yavuze ko, uyu mugabo agaruwe nyuma y’impapuro zo kumuta muri yombi yashyiriweho n’u Rwanda.

Rurangwa w’imyaka 59 abaye uwa 6 mu bakurikiranywe woherejwe na Leta Zunze Ubumwe z’America ku madosiye 23 yashyikirijwe iki gihugu asaba igarurwa ry’abakekwaho uruhare muri jenoside.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uyu Rurangwa ahita ajyanwa muri Gereza kurangiza igifungo yakatiwe cy’imyaka 30 n’urukiko Gacaca rwa Gisozi mu mujyi wa Kigali.

Gusa ngo ashobora no gusubirishamo urubanza mu gihe yaba abyifuje uko, kuko yaburanishijwe kandi agakatirwa adahari.

Iriba.news@gmail.com

 

 

Related posts

“Ntimuzagendere ku marangamutima,Munyemana muzamugire umwere” – Umwunganizi we abwira urukiko

EDITORIAL

Kigali: Umunyamakuru yatangiye kuburana n’uwamutukiye mu ruhame

EDITORIAL

Uko itabwa muri yombi rya Fulgence Kayishema ryagenze

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar