Mbabazi Shadia wamamaye ku mbuga nkoranyambaga ku izina rya Shaddyboo, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter aho akurikirwa n’abantu basaga 55.000 yabajije ati “Kuki abasore b’abanyarwanda basigaye ari abanebwe, abandi bigize abasinzi abandi abahehesi? Ntabwo ari bose ariko abenshi.”
Nyuma yo kwandiki ibi bibazo bamwe mu bamukurikira bamuhaye urw’amenyo, abandi bamubwira ko abajije ubusa mu gihe hari n’abanditse ibitekerezo bimushyigikira bagaragaza ko bamwe mu basore b’abanyarwanda koko ari abanebwe, abahehesi n’abasinzi.
Uwitwa Francis Nsabimana yamusubije ati “Abasore imibiri yabo ntigurishwa kuba bose batabona akazi n’ibishoro ngo bikorere si ubunebwe. Hari uwambwiye ndi gukora ikizami cyakazi ngo abakobwa batangira ikizami bafite 100% bakamanuka bitewe nuko bitwaye ariko abahungu bahera kuri zero bazamuka bitewe nibitekerezo byabo.”
Niyonzima nawe ati “Nukuri nange mba nibaza impamvu abakobwa b’iyiminsi mwigize abadandaza magara kugirango mubeho niba nta kandi kazi mwabona uretse kwicuruza !!”
Egide nawe ati “Ivugire Sha?ubuzwe niki kutwita abanebwe ko musigaye muturusha ikofi!!!mwaragafashe”
Gerald nawe ati “Kuki abakobwa benshi mu Rwanda bigize slay queen abandi ngo gahunda nugucuruza umuzigo….ariko si bose ariko abenshi.”
Mu bitekerezo bikomeje gutangwa harimo n’abamubwiye ko aganiriye nabi mu gihe hari n’abandi bagaragaje ko ibyo bibazo yavuze biterwa n’uko bamwe mu rubyiruko babuze akazi.
Shaddyboo ni muntu ki ?
Mbabazi Shadia, ni nyina w’abana babiri yabyaranye na Meddy Saleh barimo imfura yabo yavutse mu 2012 n’ubuheta bwavutse mu 2014.
Yabaye ikirangirire ku mbuga nkoranyambaga hagati ya 2014-2015, bitewe ahanini n’amafoto agaragaza uburanga n’ikimero cye yashyiraga ku karubanda yatumye agira igikundiro kidasanzwe bikaba bigaragarira ku mubare munini w’abamukurikira (followers).
Mu kiganiro yagiranye na KT Radio muri Werurwe 2019, Shaddyboo yabajijwe niba anezezwa n’ibivugwa ko ahagarariye abakobwa bicuruza(indaya) asubiza ko atari indaya ariko yemera ko ari ‘Slay Queen’.
Shaddyboo, yigeze kuvugwa mu rukundo n’umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania , ariko aba bombi babitera utwatsi bemeza ko ari inshuti zisanzwe. Yigeze kugaragara kandi yishimanye n’umuhanzi Davido ukomoka muri Nigeria.
Shaddy ni umwe mu byamamare byo mu Rwanda wamaze kwemezwa n’urubuga rwa Instagram nk’icyamamare ndetse ufite abamukurikira kurusha abandi bose mu Rwanda, kuri Twitter naho ahafite abamukurikira basaga ibihumbi 55 we agakurikira Perezida Paul Kagame gusa.
Iriba.news@gmail.com”