Abashinzwe ubuzima mu nzego hamwe na Minisitiri w’Ubuzima muri Somalia bitabye Komite y’Inteko ishingamategeko ngo batange ubusobanuro n’ingamba zikwiye gufatwa mu guhangana no kugenzura ubuziranenge bw’imiti ya Viagra ifatwa nkiyongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ikomeje gucuruzwa ubutitsa ari nako ubwitabire mu kuyikoresha bukomeje gutumbagira.
Inkuru yatangajwe na The East African Tariki ya 20 Nyakanga 2022, ivuga Ubuyobozi bw’Intara ya Puntland butewe inkeke n’igurwa ry’ibinini byongera akanyabugabo bizwi nka Viagra.
Bwari ubwambere abadepite baturutse muri leta y’amajyaruguru ya Somaliya bahagurukiye ikibazo nkiki.
Depite Abdigani Dhashane yagize ati “viagra itera akaga gakomeye, harimo n’urupfu rwa bamwe mu bayikoresha.”
Amagambo ye yateje kwitotomba mu bandi badepite batangira kujujura. Bwana Dhashane yongeyeho ati “Iki ni ikibazo gikomereye ubuzima bw’abaturage tugomba kukiganiraho.”
Bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko ya Puntland basabye ko uyu muti wongera akanyabugabo wahagarikwa.
Minisitiri w’ubuzima wa Puntland, Jama Farah Hassan, wagaragaye imbere y’inteko ishinga amategeko ari kumwe n’umwungirije Sayid Omar Guled, yari yatumiwe ngo atange ibisobanura ku bijyanye n’ubugenzuzi bw’imiti, nyuma y’impungenge impungenge ikoreshwa n’abanyagihugu mu gutera akanyabugabo mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina.
Minisitiri w’ubuzima Jama Hassan yavuze ko batari bazi neza uburemere bw’iki kibazo n’igipimo bigezeho hirya no hino mu batuye muri Puntland.
Yagize ati “Tugiye kubikurikirana mu buryo bwimbitse hakorwe iperereza ku bijyanye n’igura n’igurishwa ry’ibi binini.”
Jama yakomeje asobanura ko Viagra idakwiye gukoreshwa n’umuntu utayandikiwe na muganga, dore ko uyu muti ushobora kugira ingaruka, cyane cyane kubarwayi barwaye umutima cyangwa impyiko.
Yongeyeho ko hakwiye no gukorwa ubukangurambaga abantu bakigishwa ingaruka n’ibibi byiyi miti ifatwa nkiyongera akanyabugabo.
Ubusanzwe, Viagra ni umuti ukoreshwa mu kuvura ikibazo ab’igitsinagabo batagira ubushake bwo gushyukwa cyangwa kutagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.
Uyu muti wamenyekanye cyane ku izina rya viagra, ariko hari witwa bitewe n’aho wakorewe. Muri ayo mazina twavuga nka nelgra, powergra n’ayandi.
Inzobere mu bijyanye n’ibitsina ‘ sexologist’ zivuga ko atari byiza na gato gukoresha Viagra utayandikiwe na muganga cyangwa utabanje kugisha inama inzobere mu by’imiti. Uyu muti kandi wagenewe gusa abagabo bafite hejuru y’imyaka 18.
Ikindi kandi ni ikizira gukoresha uyu muti wanyoye ibisindisha.
Yanditswe na Mukundente Y.