Image default
Mu mahanga

Tanzania: Indwara y’amayobera imaze guhitana batanu

Abantu bagera kuri batanu bamaze gupfa mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Tanzania bazize indwara itaramenyekana iyo ariyo.

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko habonetse abantu barindwi bayifite kandi ko yohereje itsinda ry’abaganga gukora kugerageza kumenya iyo ndwara.

Abategetsi muri Tanzania bavuze ko iyi ari indwara idasanzwe yishe abantu batanu mu karere k’umujyi wa Bukoba, muri ntara ya Kagera.

Ibimenyetso byayo birimo guhinda umuriro, kubabara umutwe, kunanirwa no kuva amaraso mu mazuru (imyuna), nk’uko umukozi ushinzwe uburezi muri leta Tumaini Nagu yabitangaje kuwa kane.

Tumaini yagize ati: “Leta yashinze itsinda ry’abanyamwuga bagize ‘Rapid Response Team’ barimo gukora iperereza kuri iyi ndwara itazwi.”

Madamu Tumaini yasabye abatuye ako gace gutuza no kwirinda gukora ku bantu banduye iyo ndwara.

Muri Nyakanga(7) ishize, abantu barenga 20 bafite ibimenyetso nka biriya bavuzwe mu karere ka Lindi mu majyepfo ya Tanzania. Batatu nibo bishwe n’iyo ndwara.

Nyuma iperereza ryavuze ko basanze ari indwara yitwa leptospirosis ubundi yibasira inyamaswa, cyane cyane imbwa, ariko ishobora no kwandura mu bantu.

@BBC

Related posts

Imfungwa n’umurinzi wa gereza bari gushakishwa uruhindu

EDITORIAL

Imfungwa zirenga 1800 zatorotse Gereza

EDITORIAL

Ibitotsi by’Abapilote byatumye indege irenga aho yagombaga kugwa

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar