Image default
Mu mahanga

Tanzania: Perezida Samia Suluhu aherutse kwakira uwo batavuga rumwe wafunguwe

Freeman Mbowe ukuriye abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania yashimiye ibyakozwe na Perezida Samia Suluhu kuri we nyuma y’iminsi abashinjacyaha baretse ibirego by’iterabwoba yaregwaga, we n’abandi benshi.

Mbowe yabwiye ikoraniro ry’abamushyigikiye b’ishyaka akuriye rya CHADEMA mu mujyi wo hagati mu gihugu wa Iringa ati: “Ubwo urukiko rwaturekuraga, nakiriye ubutumire bwa Perezida Samia.

“Nemeye ubutumire bwe kandi byari icyubahiro gikomeye guhura nawe.” Muri Werurwe(3) umwaka ushize, mbere y’urupfu rw’uwari perezida John Magufuli, abashinjacyaha batangiye iperereza kuri Mbowe, ariko yafashwe anafungwa muri Nyakanga(7) ubwo Samia Suluhu yari ku butegetsi.

Gusa Mbowe w’imyaka 60 yabwiye abari i Iringa ko Samia yari yaramwijeje ko abatanzania bose ubu bazafatwa mu buryo bungana, hatitawe ku mashyaka ya politiki barimo.

President Samia meets Mbowe hours after his release - The Citizen

Mbowe yongeyeho ko aya ari amahirwe Tanzania yabonye yo kwemera politiki nshya mu gihugu.

Umuvugizi wa leta yatangaje kuri Twitter amafoto yo kubonana kwa Perezida Samia na Freeman Mbowe kuwa gatanu ushize, avuga ko baganiriye “ibiri mu nyungu z’igihugu”.

BBC

Related posts

Icyoba ni cyose mu baturage kubera ingona zatorotse aho zororerwaga

EDITORIAL

DR Congo: Kivu ya Ruguru na Ituri hagiye gutegekwa n’igisirikare

EDITORIAL

Igitutu kuri Joe Biden nyuma y’ifatwa rya Kabul

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar