Image default
Amakuru

Threads yaje guhangana na Twitter yatangiye kwigarurira imitima ya benshi

Umukuru wa kompanyi Meta Mark Zuckerberg yavuze ko ‘app’ nshya iyi kompanyi imaze gutangiza yitwa Threads igamije kurusha Twitter.

Inzobere zivuga ko Threads ishobora kwigarurira abakoresha Twitter badashimishijwe n’impinduka Twitter yakoze mu bihe bya vuba aha bishize.

Threads – kuri ubu idahise itangira mu bihugu byo mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) – ituma abayikoresha batangaza amagambo 500, ndetse ibice byayo byinshi bisa na Twitter.

Zuckerberg yavuze ko mu masaha arindwi ya mbere yo gutangira kwayo, iyi ‘app’ yari yamaze kuyobokwa n’abantu barenga miliyoni 10.

Mbere yaho, yavuze ko gutuma urwo rubuga rukomeza “kubana neza… ni byo bizaba ingenzi mu kugera ku ntego yarwo”.

Ariko umukuru wa Twitter Elon Musk yasubije ati: “Ni byiza ubuziraherezo kwibasirwa n’abantu utazi kuri Twitter, kurusha kwibera mu byishimo by’ikinyoma byo guhisha akababaro byo kuri Instagram”.

Ubwo yari abajijwe kuri ‘app’ ya Threads niba izaba “nini kurusha Twitter”, Zuckerberg yasubije ati: “Bizafata igihe runaka, ariko ntekereza ko hakwiye kubaho ‘app’ abantu baganiriraho ifite abantu barenga miliyari 1.

“Twitter yagize amahirwe yo gukora ibi ariko ntiyabishoboye. Nizeye ko tuzabishobora”.

Abahatanye n’iyi ‘app’ banenze ingano y’amakuru (data) ishobora gukoresha. Aya ashobora kubamo amakuru y’ubuzima, imari, n’amakuru y’imbuga umuntu asura hashingiye ku myirondoro y’abakoresha iyi ‘app’, nkuko bivugwa n’iguriro Apple App Store.

Threads ubu iraboneka ku bashaka kuyipakurura (download) mu bihugu birenga 100 birimo n’Ubwongereza, ariko ntiragera muri EU kubera impungenge zijyanye n’amategeko.

@BBC

Related posts

Perezida Kagame yashyize akadomo ku kibazo cya camera zashyizwe ahari ibyapa by’umuvuduko wa 40Km/h

EDITORIAL

Rwanda’s mineral reserves valued at over $150 billion

EDITORIAL

Over 1,000 Rwandans to get jobs in health, nutrition

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar