Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, RCS ruravuga ko umubare w’abagororwa bakoze ibyaha bisanzwe bakatirwa TIG, igihano cy’imirimo y’inyungu rusange ukiri muto.
RCS ivuga ko nk’ubu ku bagororwa bakabakaba ibihumbi 80, abahawe TIG mu gihugu hose bakoze ibyaha bisanzwe ari 101, barimo kurangiza igihano cyabo ku masite atatu.
RBA dukesha iyi nkuru yatangaje ko muri Muhazi mu karere ka Rwamagana, ni hamwe muri iki gihe hari abakatiwe n’inkiko barimo kurangiza ibihano bahawe birimo na TIG , imirimo y’inyungu rusange.
Uwimana Marie Josee yahamijwe icyaha cy’ubujura , akatirwa igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni eshatu, iyi hazabu yasimbujwe TIG y’amezi atandatu
Tuyishime Yassine we yahamijwe icyaha cyo gukubita no gukomeretsa. Kuva mu 2012, nibwo mu mategeko ahana y’u Rwanda hashyizwemo igihano cya TIG kubahamijwe ibyaha bisanzwe, igihano cyari gisanzwe gitangwa n’inkiko gacaca.
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange rivuga ko TIG inahabwa umuntu wahamwe n’icyaha gihanishwa igifungo kitarenze imyaka itanu, aho urukiko rushobora gutegeka uwagikatiwe kurangiza icya kabiri cy’igihano akora igihano cy’imirimo y’inyungu rusange.
TIG kandi ishobora guhabwa uwategetswe kwishyura ihazabu cyangwa se ubwishyu ubwo ari bwo bwose bugenewe isanduku ya Leta, n’ibintu bigomba gusubizwa cyangwa indishyi z’akababaro bigenewe uwakorewe icyaha
Umuvugizi wa RCS, SSP Pelly Uwera Gakwaya avuga ko bafasha abarangiza TIG babagorora bakanakora imirimo y’inyungu rusange, TIG kandi ngo bayitezeho kugabanya ubucucike buri mu magereza n’ubwo umubare w’abayihabwa ngo ukiri muto.
Yagize ati : “Baracyari bacye ukurikije n’umubare dufite mu magereza dukeneye ko basohoka ari benshi bakajya mu mirimo nsimburagifungo nibyo byaba byiza.”
Muri abo barimo gukora TIG , 100 ni ab’ibyaha bisanzwe basanzeyo abari barakatiwe TIG n’inkiko gacaca babarirwa muri 50 kuko abenshi bagiye barangiza igihano cyabo.
iriba.news@gmail.com