Image default
Ubutabera

U Bufaransa: Padiri Thomas Nahimana mu bagize uburakari nyuma y’ikatirwa rya  Rwamucyo

Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwakatiye Dr.Eugène Rwamucyo, igifungo cy’imyaka 27, nyuma y’iri katirwa abo ku ruhande rwe barimo na Padiri Thomas Nahimana bagaragaje uburakari bashaka guteza akaduruvayo ku rukiko, abajandarume barahagoboka.

Mu ijoro ryakeye ku itariki 29 Ukwakira 2024, Urukiko rwa Rubanda I Paris mu Bufaransa rwakatiye Umunyarwanda Dr Eugène Rwamucyo, igifungo cy’imyaka 27 nyuma guhamwa n’ icyaha cyo kuba mu mugambi wo gukora Jenoside hamwe n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Icyakora rwamuhanaguyeho icyaha cyo gukora Jenoside, n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Mbere yo kubwirwa umwanzuro w’urukiko, Rwamucyo yahawe umwanya wo kugira icyo avuga yongera kwemeza ko ari umwere.

Ati: “Ndabahamiriza ko ntigeze ntegeka kwica abarokotse [babaga bazanywe mu bitaro ari inkomere] cyangwa ngo nemere ko bicwa”.

Umucamanza we yavuze ko nta bimenyetso bifatika bihamya ko Rwamucyo ubwe yakoze ubwicanyi cyangwa iyicarubozo.

Gusa mu gusoza yavuze ko Rwamucyo adashobora “gucika uruhare rwe” kuko “umuntu ashobora kwicisha amagambo”.

Nyuma y’isomwa ry’umwanzuro w’urukiko, Maître Philippe Meilhac wunganira Eugène Rwamucyo yavuze ko urubanza umukiliya we aciriwe “ntirukwiye kuba urubanza rw’amateka nk’uko rwagombaga kuba” kandi ko “guhera ejo [ku wa kane]” batangira kujurira.

Le docteur Eugène Rwamucyo condamné à vingt-sept ans de réclusion pour complicité du génocide des Tutsi au Rwanda

Nyuma yo gukatirwa, abaje kumushyigikira bagaragaje uburakari rurangiye-barimo na Padiri Nahimana Thomas, n’aho abaje gushyigikira abamureze bagaragaza ibyishimo ku buryo hari hagiye kwaduka ubushyamirane abajandarume bakahagoboka.

France 24 dukesha iyi nkuru yanditse ko mu gihe hatangazwaga umwanzuro w’urubanza, Eugène Rwamucyo yahindukiye yitegereza umuryango we n’incuti bari bateraniye mu cyumba cy’urukiko mbere y’uko asohorwa n’abashinzwe umutekano kugira ngo ajyanwe gufungwa.

Umucamanza amaze gutangaza ko uregwa ahamijwe ibyaha kandi akatiwe gufungwa imyaka 27, Rwamucyo nta kababaro yagaragaje, yazamuye igipfunsi ubusanzwe nk’ikimenyetso cy’intsinzi cyangwa gukomera, mbere y’uko abapolisi bamutwara ngo ajye gufungwa

“Turikumwe nawe!” umukobwa we umwe yamubwiye atyo. “Iteka ku butabera bw’u Bufaransa,” undi mugore nawe yikomye urukiko avuga atyo, mu gihe abacamanza basohokaga mu cyumba cy’urukiko.

Alain Gauthier, umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Imiryango y’abaregera indishyi mu Rwanda (CPCR), yashimye “umwanzuro uranyuze nubwo igihano cyafashwe hashize imyaka 17 hatanzwe ikirego.”

Yashakishwaga n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwaramushyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi, Eugène Rwamucyo yafashwe n’inzego z’ubutabera z’u Bufaransa tariki ya 26 Gicurasi 2010.

Dr. Rwamucyo abaye umuntu wa munani Ubufaransa buburanishije kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa  1994. Akomoka mu cyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, afite  imyaka 65 y’amavuko, akazarangiza igihano yahawe afite imyaka 92.

Yahoze ari umuganga ku bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda i Butare (bizwi nka CHUB), urukiko rukaba rwamuhamije ibyaha birimo ubufatanyacyaha cya Jenoside, kubiba urwango rwangisha Abatutsi, ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyoko muntu, no gufatanya mu gutegura ibyo byaha.

Abamushinjaga bamureze ko yagize uruhare mu kwica abarwayi babaga bakomeretse, no gufasha kubahamba mu mva rusange “mu mugambi wo gusibanganya ikimenyetso cya Jenoside” nk’uko umushinjacyaha yabivuze asubiramo amagambo y’abatangabuhamya.

Abamwunganira bavuze ko uruhare rwe mu guhamba imirambo mu mva rusange rwari rugamije kugerageza kwirinda “indwara z’ibyorezo” zari kuva ku kurekera imirambo hanze.

Mu gihe isomwa ry’uru rubanza ryagombaga gutangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba i Paris, ryatangiye saa mbiri n’iminota 40 z’ijoro, kandi bagiye gufungura icyumba cy’urukiko hari abantu bamaze amasaha atanu bahageze. Abinjiye buri wese yabanje gusakwa n’abapolisi.

iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Wenceslas Twagirayezu washinjwaga uruhare muri Jenoside agizwe umwere

EDITORIAL

Umutangabuhamya ushinja Kabuga yabajijwe ku mvugo RTLM yakoreshaga

EDITORIAL

U bubiligi: Maître Jean Flamme yakoresheje imvugo ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu rukiko aramaganwa

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar