Mu Bufaransa, ku wa Gatatu 20/08/2025 abacamanza babiri (juges d’instruction) b’i Paris bakurikiranaga dosiye ya Agathe Habyarima Kanziga bategetse ko ihagarikwa burundu (non-lieu) ku biregoyari akurikiranweho n’ubushinjacyaha bw’u Bufaransa.
Ubushinjacyaha bukuru bushinzwe kurwanya iterabwoba (Parquet national antiterroriste) bwari bwasabye ko akurikiranwaho icyaha cy’umugambi wo gukora jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko abacamanza bagumye ku mwanzuro wabo wo kuvuga ko nta mpamvu zifatika zatuma akurikiranwa.
Agence France-Presse (AFP) dukesha iyi nkuru, yabonye inyandiko z’urukiko, abacamanza bavuze ko “nta bimenyetso bihagije bihari byerekana ko Agathe Habyarimana yaba yaragize uruhare mu bikorwa bya jenoside cyangwa ko yaba yaragize uruhare mu mugambi wo gukora jenoside.”
Bakomeza bavuga ko kugeza ubu “Agathe Habyarimana atafatwa nk’umwe mu bakoze jenoside, ahubwoko yafatwa nk’umwe mu bagizweho ingaruka n’igitero cy’iterabwoba cyahitanye umugabo we, musaza we ndetse n’abo mu muryango we.”
Ikinyamakuru le monde cyanditse ko Kanziga yahungishijwe n’Abafaransa mu minsi mike gusa nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana mu kwezi kwa Mata 1994, ari nacyo cyabaye imbarutso ya jenoside yahitanyeAbatutsi basaga miliyoni.
Iperereza kuri uru rubanza ryatangiye mu 2008 nyuma y’uko ishyirahamwe ry’abarokotse jenoside rikorera mu Bufaransa ritangiye ikirego rimushinja kugira uruhare mu mugambi wa jenoside, rikanavuga ko yari mu itsinda ry’abayobozi b’Abahutu bateguye kandi bayobora ubwicanyi.
Iperereza ryari ryarahagaze mu 2022, ariko abashinjacyaha b’Abafaransa bashinzwe kurwanya iterabwoba (PNAT) bashakaga ko aregwa, basaba ko hafungurwa iperereza rishya. Mu kwezi kwa Gicurasi, inzego z’ubutabera z’u Bufaransa zafunze dosiye nta kirego kimwe zimureze, ariko icyemezo kiri mu bujurire bushyikirijwe ibiro Bikuru bishinzwe kurwanya iterabwoba (PNAT).
Ku ruhande rw’amashyirahamwe y’abarokotse jenoside, Agathe Habyarimana yari umwe mu bayobozi “b’akazu,” itsinda ryari mu mutima w’ubutegetsi bw’Abahutu ryateguye, riyobora kandi rishyira mu bikorwa jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Gusa we arabihakana.