Image default
Mu mahanga

U Buhinde:Abisiga amase y’inka bibwira ko yabarinda Covid-19 baburiwe

Abaganga bo mu Buhinde baraburira abaturage kwirinda kwisiga amase y’inka avanze n’amaganga bizera ko bizabarinda COVID-19 kuko nta bimenyetso bifatika bigaragaza ko bifite akamaro, ahubwo ko bishobora guteza izindi ndwara.

Icyorezo cya coronavirus cyugarije Ubuhinde, kugeza ubu harabarurwa miliyoni 22.66 n’abapfuye 246.116. Abahanga bavuga ko umubare nyawo ushobora kwikuba inshuro eshanu kugeza ku 10, dore ko kubona ibitanda mu bitaro, ogisijeni, cyangwa imiti, ari ingorabahizi bigatuma benshi bapfa bazira kubura imiti.

Reuters dukesha iyi nkuru yatangaje ko Muri leta ya  Gujarat mu burengerazuba bw’Ubuhinde, bamwe mu bizera bajya mu biraro by’inka rimwe mu cyumweru, bakisiga amase y’inka avanze n’amaganga umubiri. Ababikora baba bizeye ko bizabongerera ubudahangarwa  cyangwa bizabafasha gukira coronavirus.

Mugihe abitabiriye amahugurwa bategereje kuvanga amase n’amaganga ku mubiri kugirango byume, baramya inka kandi bakora imyitozo ya yoga kugirango bazamure amarangamutima n’ingufu.

Umuyobozi wungirije w’ikigo gishinzwe  imiti, Gautam Manilal Borisa, yagize ati: “Turababona … ndetse n’abaganga baza hano. Icyo bemera ni uko ubu buvuzi butezimbere ubudahangarwa bwabo kandi bashobora kugenda bakita ku barwayi nta bwoba bafite”.

Abaganga n’abahanga mu Buhinde ndetse no ku isi hose bagiye baburira kenshi kwirinda ubundi buryo bwo kuvura COVID-19, bavuga ko bishobora guteza umutekano muke kandi bikagora ibibazo by’ubuzima.

Perezida w’ishyirahamwe ry’ubuvuzi mu Buhinde, Dr JA Jayalal yagize ati: “Nta bimenyetso bifatika  byerekana ko amase y’inka cyangwa amaganga bigira akamaro ko kongera ubudahangarwa bw’umubiri mu kurinda cyangwa kuvura COVID-19, bishingiye gusa ku myizerere.”

Mu idini ry’Abahindu, inka ni ikimenyetso cyera cy’ubuzima n’isi, kandi mu binyejana byinshi Abahindu bakoresheje amase y’inka kugira ngo basukure amazu yabo, bakanayakoresha  no mu mihango yo gusenga, kuko bizera ko ifite ari umuti ivura ndetse ngo anarinda indwara.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Ukekwaho kurasa abantu mu kivunge yacakiwe

EDITORIAL

Belarus yafunze umupaka uyihuza na Ukraine

EDITORIAL

U Bushinwa: Barimo kugerageza gukora ibicu ngo imvura igwe

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar