Image default
Mu mahanga

Uganda: Havutse umutwe w’inyeshyamba zigambiriye guhirika ubutegetsi

Polisi ya Uganda yatangaje ko muri icyo gihugu havutse umutwe mushya witwa Coalition for Forces of Change (UCFC),kandi ko umaze kwica abapolisi bane bakiba n’imbunda zabo.

Mu gikorwa cyo guhiga bukware uwo mutwe, polisi yatangaje ko yamaze guta muri yombi bane muri izo nyeshyamba, hafashwe n’imbunda ebyiri n’amasasu 22 mu Karere ka Kasanda kari ku birometero 102 uvuye ku murwa mukuru Kampala.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ejo kuwa kabiri, umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Fred Enanga yavuze ko abafashwe bemeje ko uyu mutwe ufite umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Museveni.

Yongeyeho ko iperereza rikomeje ngo bamenye abatangije uyu mutwe.

Enanga yaravuze ati “Bavuga ko batera abapolisi kugirango babambure imbunda kandi ngo barwanya abapolisi kuko babafata nk’inzitizi ku mugambi wabo wo guhirika ubutegetsi.”

Avuga ku batawe muri yombi, Enanga yavuze ko bafashe n’amatelefone bakoresha mu guhanahana amakuru, ibikoresho byo mu gikoni hamwe n’amahema bararagamo.

Yongeyeho ko ibitero byabo babitangiye tariki zirindwi z’ukuboza, kandi ko abafashwe bamaze kuvuga amazina y’abayobozi babo. Ibi ngo bizafasha polisi kumenya neza iby’uyu mutwe.

 

 

Related posts

Uganda: Uganda: Impunzi ziri kwiyahura kubera COVID-19

EDITORIAL

Belarus yafunze umupaka uyihuza na Ukraine

EDITORIAL

Qatar: Uruhinja rwatawe ku kibuga cy’indege rwatumye abagore basakwa mu myanya ndangagitsina

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar