Image default
Utuntu n'utundi

Ukraine : Akarasisi k’abasirikare b’igitsinagore bambaye ikweto ndende kavugishije benshi-Amafoto

Minisiteri y’Ingabo ya Ukraine bwacanyweho umuriro ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gushyira kumbuga nkoranyambaga amafoto y’abasirikare b’igitsinagore bambaye inkweto ndende ‘escarpins’ bari mu myitozo y’akarasisi bazakora ku munsi w’ubwigenge uzaba tariki 24 z’ukwezi kwa munani uyu mwaka.

Amafoto yashyizwe ku rukuta rwa Facebook rwa Leta ya Ukraine kuri uyu wa gatanu, agaragaraho abasirikare b’igitsinagore biga muri kaminuza ya gisirikare bari mu karasisi bambaye umwambaro wa gisirikare n’inkweto ndende z’umukara.

AFP

Ivanna Medvid, umwe mu basirikare bari muri iyo myitozo yagize ati: “Ku nshuro ya mbere turi mu myitozo twambaye inkweto ndende. Birasa n’ibigoye kurusha inkweto  zabugenewe ‘bottes de combat ‘ariko turakora ibishoboka byose ngo bigende neza.” Ibi bikaba byatangajwe ku rubuga rwa Minisiteri y’ingabo.

Aya mafoto ndetse n’aya magambo byatumye abatari bacye gacana umuriro kuri Leta bavuga ko bidakwiye mu gihe abandi bahise batangira imyigaragambyo ku ngoro y’inteko ishinga amategeko bavuga ko ab’igitsinagore bari mu gisirikare badakwiye gukora akarasisi bambaye inkweto ndende kuko batari mu mutambagiro wo kugaragaza ikimero cyabo.

AFP

Umwe mu badepite yavuze ko ibi byakozwe bisa no kugaragaza abo basirikare nk’ibipupe byiza biri mu karasisi ko kurata ubwiza, avuga ko bidakwiye na gato.

Umuyobozi wungirije w’Inteko ishinga amategeko, Olena Kondratiouk, yasabye abayoboye Minisiteri y’ingabo gusaba imbabazi mu ruhame kubera ko ayo mafoto yashyizwe ku mugaragaro yatumye abagore bari mu gisirikare babwirwa amagambo atari meza yo kubannyega.

AFP

Mu ngabo za Ukraine harimo abagore 31.000, abagera kuri 4.100 ni abasirikare bakuru.

Photo: AFP

Related posts

Ubushakashatsi bwerekanye uko biba bimeze mbere y’umunota umwe ngo umuntu apfe

EDITORIAL

Vatican yatangiye iperereza ku kuntu Papa Francis yakunze ifoto y’umunyamideli kuri instagram

Emma-marie

Menya ibanga ryo kurangiza ku mugore mu mibonano mpuzabitsina

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar