Mu gihe ubukwe bwari burimbanyije, umugeni yafashwe n’indwara yo guturika kw’imitsi yijyana amaraso mu mutima, imiryango ifata icyemezo cyo kumusimbuza murumuna we ubukwe n’ikiriyo birakomeza.
Abatuye mu gace ka Etawah mu Buhinde bacitse ururondogoro nyuma y’aho umukobwa wari bushyingirwe yishwe n’urupfu rutunguranye imihango y’ubukwe gakondo irimbanyije.
Daily Mail dukesha iyi nkuru yatangaje ko ibi byabaye mu mpera za Gicurasi, maze abagize umuryango w’umukobwa n’uw’umuhungu bafata umwanzuro wo gushaka gufata murumuna wa nyakwigendera bakamushyingira umuhungu ubukwe bugakomeza n’ikiriyo kigakomeza.
“Nta kindi twari dufite gukora muri icyo gihe”
Uyu mugeni wiswe Surbhi ngo yagize ikibazo cyo guturika kw’imitsi ijyana amaraso mu mutima, ahabwa ubuvuzi bwihuse n’umuganga, ariko biba iby’ubusa arapfa mu gihe imihango y’ubukwe gakondo yari irimbanyije.
Saurabh musaza wanyakwigendera yagize ati : “Ntitwari tuzi icyo tugomba gukora muri icyo gihe. Imiryango yacu yombi yarateranye banzura ko murumuna wa nyakwigendera witwa Nisha, abana n’umukwe wacu. Twabibwiye mushiki wanjye arabyemera n’umukwe wacu arabyemera.”
Nyina w’aba bakobwa bombi yahise atanga itangazo mu bari bitabiriye ubukwe bwari bwahise buhinduka ikiriyo, ko imihango y’ubukwe igomba gukomeza bamwe bagwa mu kantu abandi barabishima.
Se wabo w’aba bakobwa bombi ati : “Ni icyemezo cyagoye umuryango wacu. Gukora ikiriyo, ukanakora ibirori ntibyari byoroshye, ariko agahinda k’urupfu n’umunezero w’ubukwe byombi byagombaga kuba muri twe.”
Iriba.news@gmail.com