Image default
Abantu

Umunyamakuru yishwe arashwe

Abantu bataramenyekana bishe barashe umunyamakuru wo muri Mexique mu mujyi wa Acapulco uri mu majyepfo y’igihugu. Baraye bamurasiye muri parikingi mu gihe yarimo yinjira mu modoka.

Abashinjacyaha batangaje ko batangiye iperereza ku rupfu rw’uyu Nelso Matus wayoboraga ikinyamakuru Lo Real de Guerrero. Mexique ni kimwe mu bihugu bitoroheye ubwisanzure bw’abanyamakuru.

Matus yari amaze imyaka 15 akora umwuga w’itangazamakuru ahanini yibanda ku nkuru zigaragara urugomo n’ibibazo by’umutekano muke birangwa muri Mexique. Ibyo biremezwa n’umuryango Reporters Without Borders uharanira ubwisanzure bw’itangazamakuru.

Kuva mu mwaka wa 2000 abanyamakuru barenga 150 bamaze kwicwa n’abakekwa kuba bakorera imitwe y’abacuruza ibiyobyabwenge

Reporters Without Borders ivuga ko leta ya Guerrero yibasiwe n’urugomo rwo ku rwego rwo hejuru rutuma abanyamakuru bahakorera na bo bibasirwa n’abakorera iyo mitwe.

@AFP

 

 

Related posts

Uko Prince Harry yakubiswe azira umugore yashatse

EDITORIAL

Fiona Muthoni Ntarindwa arashinja Dr Kayumba gushaka kumusambanya

EDITORIAL

Musanze:Agahinda k’abagore bagujije amabanki bagahinga tungurusumu bakabura isoko kubera Covid-19

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar