Image default
Abantu

Umunyamakuru yishwe arashwe

Abantu bataramenyekana bishe barashe umunyamakuru wo muri Mexique mu mujyi wa Acapulco uri mu majyepfo y’igihugu. Baraye bamurasiye muri parikingi mu gihe yarimo yinjira mu modoka.

Abashinjacyaha batangaje ko batangiye iperereza ku rupfu rw’uyu Nelso Matus wayoboraga ikinyamakuru Lo Real de Guerrero. Mexique ni kimwe mu bihugu bitoroheye ubwisanzure bw’abanyamakuru.

Matus yari amaze imyaka 15 akora umwuga w’itangazamakuru ahanini yibanda ku nkuru zigaragara urugomo n’ibibazo by’umutekano muke birangwa muri Mexique. Ibyo biremezwa n’umuryango Reporters Without Borders uharanira ubwisanzure bw’itangazamakuru.

Kuva mu mwaka wa 2000 abanyamakuru barenga 150 bamaze kwicwa n’abakekwa kuba bakorera imitwe y’abacuruza ibiyobyabwenge

Reporters Without Borders ivuga ko leta ya Guerrero yibasiwe n’urugomo rwo ku rwego rwo hejuru rutuma abanyamakuru bahakorera na bo bibasirwa n’abakorera iyo mitwe.

@AFP

 

 

Related posts

USA: Indirimbo y’umwana w’umwirabura w’imyaka 12 yamagana ivanguraruhu yamugize ikirangirire

Emma-marie

Imbamutima za Jean François Uwimana umaze imyaka 9 ahawe Ubupadiri

Emma-marie

Ngororero: ‘TORA’ Mukagahizi Marie Rose haboneke ibisubizo by’ibibazo bicyugarije abagore

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar