Ku munsi wa 16 w’urubanza rwa Claude Muhayimana ushinjwa ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi ruri kubera kubera i Paris mu Bufaransa, Urukiko rwumvise umutangabuhamya wo ku ruhande rw’uregwa wemeje abamushinja ari abanyabinyoma.
Uyu mutangabuhamya ukomoka mu cyahoze ari Komine Gishyita (ubu ni mu Karere ka Karongi) yavutse 1966 yize mu Burusiya, ubu atuye mu nkambi y’impunzi muri Malawi. Yavuze ko aheruka kuvugana na Claude mu 2016 cyangwa 2017. Yamenye iby’urubanza rwa Claude abisomye mu binyamakuru.
Yavuze ko Claude atamwemereye ko baganira ku byaha aregwa ngo kuko aribwo yari afunguwe akaba atari yemerewe kubivugaho, ngo yamubwiye uwo yabaza Assoumpta uba muri Suisse.
Umucamanza : Ni igitangaza ko izina ryawe nta na hamwe ryari ryarigeze rivugwa muri uru rubanza.
Umutangabuhamya: Nibyo kuko Claude ntiyigeze anshaka ninjye wamushatse maze kumva ibyo bamurega nkasanga nkurikije uko muzi Claude ibyo bintu ataba yarabikoze.
Uyu mutangabuhamya yaremeza ko Claude ari umwere akaba asaba ubucamanza bw’ubufaransa kumurenganura.
Ikintu rero ngo cyamubabaje ni ukuntu ibitangazamakuru byamwanditse bivuga ngo “Undi mu genocidaire uba muri France yafashwe.”
Yakomeje avuga ko Claude Muhayimana igihe cyose yamubonye yabaga arwaye ariko ko yagendaga yoroherwa, ibi byabaye kuva genocide itangiye kugeza abafaransa baza.
Umucamanza : Uratangaje; abantu bose twumvise mbere yawe bavuze ko babonye claude ari muzima harimo n’umugore we wavuze ko yajyaga ku Kazi buri munsi.”
Umutangabuhamya : Umugore ntiyamenya uko claude yari amerewe yabaga mu gikari, abo bandi ni ababeshyi.
Umucamanza: Ku kibuye hari ababeshyi benshi?
Umutangabuhamya: Ni mu Rwanda hose.
Umucamanza: Ni ibihe bimenyetso by’uburwayi wabonye?
Umutangabuhamya: Yagiraga umuriro mwinshi, akazengerera, n’umutwe waramuryaga rwose yari yararembye rimwe yabaga aryamye kuri matora muri salon ubundi akaba yicaye muri foteye wasangaga akenshi ari njye turi kumwe twicaye munsi y’igiti cya avoka n’abandi bazaga kumusura niho badusangaga.
Umucamanza: Kuki utasubiye mu Rwanda?
Umutangabuhamya: Nahunze intambara kandi mu Rwanda haracyari intambara sinasubirayo.
Ngo yabaye ‘enquêteur’ muri TPIR Arusha, umucamanza yamubajije niba mu iperereza yakoze Arusha yarakoze kuri ‘case’ za kibuye.
Umutangabuhamya: Nakoze kuri dosiye ireba ibikorwa bya gouvernement irimo ba ministre bane harimo n’uwari president w’ishyaka. Muri make iyi ‘case’ yavugaga ku gihugu cyose icyo mwamenya muri iyo dosiye ni uko haba mu Rukiko rw’ibanze haba no mu bujurire abo ba ministre babahanaguweho icyaha
Rero mubirekere uko urukiko rwabikemuye Kuva 2001 Gashyantare kugeza 2011.
Bamubajije ukuntu yabaye ‘enquêteur’ kandi atarigeze agaruka mu Rwanda ati akazi ka ‘enquêteur ‘ntigasaba buri gihe kujya aho icyaha cyakorewe biterwa n’uko akazi gateguwe. Njye nari nshinzwe ibindi bitari ‘terrain’.
Yakomeje avuga ko yari ashinzwe gushaka muri ‘archive’ za TPIR cyane cyane iza ‘Procureur ‘ imbwirwaruhame za ba minisitiri n’ibindi.
Yari afite akazi kenshi kuko ariwe wenyine muri iyo group wavugaga indimi zose 3: Ikinyarwanda, Igifaransa hamwe n’icyongereza. Yagiye kuba ‘enquêteur’ aturutse muri Malawi n’ubu niho akiri.
Emma-Marie Umurerwa
Iriba.news@gmail.com