Image default
Ubuzima

“Umwaka utaha mu Rwanda hazatangira gukorerwa inkingo”

Ikigo gishinzwe ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti, Rwanda FDA cyatangaje ko ku bufatanye n’ikigo BioNTech cyo mu Budage, mu 2022 mu Rwanda hazatangira gukorerwa inkingo zirimo iz’igituntu na Malaria, nyuma y’aho hakazakorwa izindi zirimo iza Covid-19.

Ubuyobozi bw’iki kigo bwabwiye RBA ko kwikorera inkingo, bigaragaza ko u Rwanda ari igihugu kishakamo ibisubizo bigamije gufasha abanyarwanda, kugira ubuzima bwiza barindwa indwara zabugariza.

Muri Mata ubwo yari yitabiriye inama nama yigaga ku buryo Afrika yakwagura ubushobozi bwayo ikabasha gukora inkingo za COVID19, Perezida Paul Kagame yavuze ko hari abashoramari bakora imiti n’inkingo biteguye kuza kubikorera muri Afurika, ibintu bishobora gutuma uyu mugabane na wo winjira mu ruhando rwo gukora inkingo z’icyorezo cya COVID19.

Icyo gihe yaravuze ati “Ntabwo icyizere cyonyine cyatugeza ku isaranganywa ry’inkingo nkuko tumaze kubyibonera twese, ingero zirahari. Afurika ikeneye kongera ubushobozi bwo gukora inkingo ndetse n’ibindi bikoresho byo kwa muganga. Nkuko biri mu murongo wacu wo kongera ingengo y’imari tugenera ibikorwa by’ubuzima, ni iby’agaciro gakomeye kuri Afurika gushyiraho ingamba zo guteza imbere ubufatanye hagati ya leta n’abikorera kugira ngo dukore inkingo ku mugabane wacu.”

Umukuru w’igihugu kandi yahishuye ko yatangiye ibiganiro na zimwe mu nganda zikomeye zikora inkingo za COVID19 ndetse rumwe muri zo rukaba rwiteguye gushora imari muri Afrika.

Yagize ati “Mu byumweru bike bishize cyangwa ukwezi natangiye ibiganiro n’inganda zitandukanye zikora inkingo zikoresheje uburyo bwa RNA bukoreshwa na Moderna ndetse na Pfizer. Twinjiye muri ibyo biganiro kandi nabibwiye bamwe muri bagenzi banjye b’Abanyafrika ariko turashaka no kubiganiraho n’abandi. Hari ikigo gikoresha ubwo buryo nk’ubwa Moderna cyangwa Pfizer cyiteguye kandi gifite ubwo bushake bwo gukorana natwe, ariko icyo twifuza ni uko natwe twagira ubwo bushobozi ku mugabane wacu, bukaza bwuzuzanya n’ubundi buryo bwa Adenovirus na bwo busanzwe bukoreshwa mu gukora inkingo ari na bwo bukoreshwa na Johnson&Johnson, Astrazeneca ndetse na Aspen yo muri Afrika y’Epfo isanzwe ifite ubwo bushobozi.”

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Rulindo: Urubyiruko ruvuga ko rwimwa udukingirizo tugahabwa abashakanye

Emma-Marie

Hamuritswe ikoranabuhanga ‘Application’ rizafasha kumenya umwana ufite ikibazo cya ‘Autsime’

Emma-Marie

Mu masoko akomeye mu  Mujyi wa Kigali hakomeje kugaragara abanduye Covid-19

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar