Image default
Abantu

Utavuga rumwe n’ubutegetsi yasanzwe mu iriba yapfuye

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryo muri Zimbabwe rivuga ko ibisigazwa by’urishyigikiye wari waburiwe irengero byasanzwe mu kinogo cy’iriba.

Ibi bishyize iherezo ku gushakishwa kwe kwari kwagarutsweho cyane mu bitangazamakuru.

Moreblessing Ali yari yatangajwe ko yaburiwe irengero nyuma yo guterana amagambo n’uwahoze ari umusore bakundanaga witwa Pius Jambo.

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya Citizens’ Coalition for Change rivuga ko Jambo ashyigikiye ishyaka riri ku butegetsi.

Bivugwa ko yamukuye aho yari ari mu kabari mu kwezi kwa gatanu.

Ishyaka ZANU–PF riri ku butegetsi muri Zimbabwe ryahakanye kugira uruhare mu iyicwa rya Moreblessing, risaba ko bareka polisi igakora amaperereza yayo.

Umurambo wa Moreblessing wari washangutse (wacitsemo ibice) wasanzwe watawe mu kinogo cy’iriba mu majyepfo y’umurwa mukuru Harare.

Mbere, polisi yari yavuze ko irimo gufata ibura rye nk’urugomo rwo mu rugo aho kuba irishingiye ku mpamvu za politiki.

Ariko Fadzayi Mahere, umuvugizi w’iryo shyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, yavuze ko Jambo afitanye isano n’ibitero birimo urugomo byabaye mbere byibasiye abashyigikiye amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi.

Yasabye ko hakorwa iperereza ryihuse kandi ritabogamye.

@BBC

Related posts

Uwahoze ari indaya atubwiye ‘cachet’ y’amayobera yatewe mu kiganza

EDITORIAL

Umugabo yishwe na Kangaroo yari yoroye

EDITORIAL

Naomi Campbell yibarutse imfura ku myaka 50 y’amavuko

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar