Image default
Politike

Uwashaka guhungabanya ubusugire bw’Igihugu cyacu byamuhenda -Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko intego yo kubaka ubushobozi bw’ingabo z’igihugu ari ukuziha ubunyamwuga buzifasha kurinda ubusugire bw’igihugu no gutanga umusanzu ku bandi banyafurika bafite inyota y’umutekano n’ituze.

Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho kuri uyu wa mbere ubwo yatangaga impeta za gisirikare ku bari abanyeshuri 721 binjiye mu ngabo z’u Rwanda nyuma yo gusoza amasomo yabo.

Umuhango wo gutanga ipeti rya sous lieutenant ku basore n’inkumi 721 basoje amasomo abinjiza mu ngabo z’u Rwanda wabereye mu ishuri rikuru rya gisirikare, Rwanda Military Academy, riherereye i Gako mu karere ka Bugesera. Uyu muhango wasusurukijwe n’akarasisi ka gisirikare kabimburiye indahiro y’urwo rubyiruko rwinjiye muri RDF ku rwego rwa ba ofisiye.

Perezida wa Repubulika Paul KAGAME akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda yashimye umurava n’ubwitange bw’abasoje amasomo yabo, abasaba guhora iteka buzuza inshingano zabo bakarushaho gufatanya n’abaturage nkuko bisanzwe mu ndangagaciro n’imikorere ya RDF.

Yasabye buri wese kuzuza inshingano ze uko bikwiye akagira n’imyitwarire ikwiye, ati “Akazi mukora n’inshingano za RDF ni byo bituma abaturarwanda bafite umutekano usesuye bagakora ibikorwa byabo mu mudendezo.”

Yagize ati “Icyo twubakira ubwo bushobozi ni ukugira umutekano, ndetse uwo mutekano tuwubakireho dutere imbere. Ni no kugira ngo iterabwoba ryatuzaho duhangane na ryo uko bikwiye.”

Image

“Icyashaka guhungabanya ubusugire bw’Igihugu cyacu, icyo ari cyo cyose, aho cyava hose, ubwo bushobozi ni ko twifuza kubukoresha, ntabwo twifuza kubukoresha hanze y’Igihugu cyacu tugira uwo dutera ubwoba, abo tugirira nabi, oya. Ahubwo ni ukwirinda icyaduhungabanya.”

Mu basoje amasomo abinjiza ku mugaragaro muri ba ofisiye b’ingabo z’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2021, Alphonse NIYIBAHO niwe wahize abandi. Avuga ko atewe ishema no kuba mu ngabo z’igihugu, ibintu ahuriyeho na bagenzi be bashimangira ko ari inzozi zibaye impamo.

Bamwe mu babyeyi batangaje ko bishimiye ko abana babo bahisemo neza bitabira amasomo azavafasha gusohoza neza inshingano zo kurinda ubusugire bwígihugu cyabo.

Batandatu muri aba basoje amasomo bigaga mu bihugu bya Kenya, Ububiligi na Sri Lanka mu gihe abandi 715 barimo abakobwa basaga 70 bigaga mu Rwanda mu ishuri rikuru rya gisirikare, Rwanda Military Academy. Muri abo 715 bigaga muri Rwanda Military Academy i Gako, harimo 209 bize hagati y’imyaka 3 n’ine bahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza bachelor’s degree mu mashami y’imbonezamubano, social sciences, Ubuganga, Medecine ndetse na Mechanical Engeneering ndetse n’abandi 506 bahawe amahugurwa y’umwaka umwe kuko 347 bari basanzwe ari abasirikare bato mu gihe abandi 159 bari abasivile ariko bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza bachelor’s degree.

Image

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda yashimiye abatanga ayo masomo, ashimangira ko intego yo kubaka ubushobozi bw’ingabo z’igihugu ari ukuziha ubunyamwuga buzifasha kurinda ubusugire bw’igihugu no gutanga umusanzu ku bandi banyafurika bafite inyota y’umutekano n’ituze.

Image

Mu mwaka wa 2015 nibwo abiga muri ishuri rya Rwanda military Academy batangiye guhabwa amasomo nk’abandi banyeshuri ba kaminuza y’u Rwanda ariko ibyo bikajyana no kubaha amahugurwa n’amasomo ya gisirikare, military science. Uretse abarangije amasomo yabo mu mashami y’ubuganga, imbanezamubano ndetse n’ubuhanga mu bukanishi, iri shuri rifite n’andi mashami arimo ubugenge, imibare, ubutabire ndetse n’ibinyabuzima aho abayigamo nabo bazasoza amasomo yabo mu myaka iri imbere.

Image

SRC:RBA

Related posts

Umugaba Mukuru w’ingabo za RDC ari mu Rwanda

EDITORIAL

Perezida Kagame yagaragaje ko kubaza abayobozi inshingano atari ikintu gishya muri RPF

Emma-marie

Banyarwanda kuki mutapfa murwana aho gupfa gutyo gusa, ugapfa nk’isazi?-Perezida Kagame

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar