Dukuzumuremyi Janvière wari uherutse kurogoya ubukwe bw’uwari umugabo we nyuma yo kumutwara abana babyaranye b’impanga, ari mu byishimo bikomeye nyuma yo kubasubizwa.
Aba bana b’impanga yari amaze imyaka ibiri atababona
Umugore witwa Dukuzumuremyi Janvière bakunze kwita Maman Teta, mu mpera z’ukwezi gushishize yagaragaye mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga ubwo yari yagiye gutambamira ubukwe bw’uwahoze ari umugabo we witwa Niyonsaba Innocent.
Umugabo yaje kubura akazi, afata abana babiri b’impanga yabyaranye n’uyu mugore arabamutwara, imyaka ibiri ikaba yari ishize atemererwa kubasura cyangwa kubavugisha.
Bijya gutangira
Mu myaka umunani bamaze babana, babyaranye abana batanu barimo impanga ebyiri, bakaba bari batuye mu karere ka Nyagatare, ariko baje kwimukira i Rwamagana nyuma y’uko umugabo ahinduriwe imirimo.
Bakigera i Rwamagana, Niyonsaba yasabye umugore we ko yakwimukira mu mujyi wa Kigali akajya amusura mu mpera z’icyumweru. Dukuzumuremyi yavuze ko umunsi umwe umugabo we yaje kumusaba ko abana b’impanga bari baherutse kubyara yabajyana kwa Sekuru i Nyagatare.
Abana bose Dukuzumuremyi yabyaranye na Niyonsaba
Dukuzumuremyi yaje gusama inda y’izindi mpanga ari nabo bato aheruka kwibaruka, mu 2019 bihurirana n’uko umugabo we yasezerewe ku mirimo ubuzima buba bubi kurushaho. Umugabo ata urugo nta makimbirane bafitanye aragenda aramubura.
Umugore yakomeje kurwana n’ubuzima acira abana be inshuro, umugabo atamureba n’irihumye, mu mpera z’ukwezi gushize nibwo yumvise inkuru y’uko agiye kurongora undi mugore ajya niko kujya gutambama.
“Nashakaga abana banjye”
Inyarwanda yanditse ko akimara kwakira amakuru y’uko umugabo we agiye kurongora ntabwo yigeze abyihanganira. Mama Teta yihutiye kugera aho iryo sezerana ryari rigiye gutangirwa i Gikondo mu Rusengero rw’Abangilikani, araritambamira ntiryaba rigitanzwe, bitewe n’ikibazo yari amaze kugaragaza.
Ati “Ntabwo nari mbabajwe nuko ashatse kuko n’ubundi twari tumaze igihe kinini tutabana naranabyakiriye. Ikintu nashakaga njyewe ni abana banjye. Yari yarabanyimye naranamubuze, uriya munsi rero ngira amahirwe yo kumva ngo ari aha naha niyemeza kujyayo nkamwaka abana banjye.”
Bakiri kumwe nk’umugore n’umugabo
Arakomeza ati “Inzego z’ubutabera zahise zibijyamo zumva ikibazo mfite kandi koko cyari giteye agahinda[…] uyu munsi ni ibyishimo kuko bampesheje abana banjye.”
Ibirori byo kwakira abana be mu bandi
Akomeza ashimira inzego z’ubutabera zamufashije, nyuma y’imyaka ibiri, abasaba Se na Sekuru ‘Sebukwe’ bakabamwima.
Iriba.news@gmail.com