Image default
Ubuzima

Niba warabuze ubushake bwo gutera akabariro ibi byagufasha

Ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ni ingenzi mu kubaka umubano w’abashakanye. Iyo umwe adashaka gukora imibonano, bitera umwiryane mu rugo no kugabanya ubwumvikane.

Urubuga rwa Topsante ruvuga ko abagabo bamwe bajya bafata imiti yo kongera ubushake, ariko hari ubwo itagirira akamaro cyangwa ikaba yatera ibindi bibazo. Ariko kandi hari uburyo bwo gukora iki gikorwa neza kubikora neza, utagombye gukoresha imiti.

Reka duhere ku bintu bimwe na bimwe wakwirinda kuko bigira ingaruka mu kugabanya ubushake bwo gutera akabariro. Muri ibyo twavuga nko kwirinda kunywa inzoga n’itabi, kuko bibuza igitsinagabo gufata umurego; kwirinda umunaniro ukabije, hamwe no kwirinda ibiribwa birimo amavuta menshi ndetse n’isukari.

Twavuga kandi no kwirinda kwikinisha cyane kuko bishobora gutuma igitsinagabo gitinda gufata umurego; ndetse no kugabanya cyangwa se kureka burundu gukoresha ibinyobwa byongera imbaraga, kuko bitera umunaniro wihuse.

Dore bimwe mu biribwa byongera ubushake bwo gutera akabariro

Hari ibiribwa bimwe na bimwe bishobora kongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina. Muri ibyo biribwa twavuga: Umuneke, urusenda, igitunguru, tungurusumu, amagi, n’ubunyobwa. Ibi biribwa bifasha mu gutuma amaraso atembera neza mu mubiri kandi bikanagira uruhare mu  gukangura urwungano rw’imyakura, bikongera ubushake n’uburyohe mu mibonano.

Kubura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, iyo bitatewe n’uburwayi cyangwa ngo bibe ari ikibazo kimaze igihe kirekire, bishobora gushira ukoresheje uburyo twavuze haruguru. Ariko kandi iyo iki kibazo ubona ko kimaze igihe kirekire cyangwa se kigenda kigaruka, biba byiza iyo wegereye muganga cyangwa se ukaba wakwiyambaza inzobere mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina ikakugira inama.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Afurika ku isonga mu kugira umubare munini w’abantu biyahura

EDITORIAL

Gukora amasaha menshi byica abantu ibihumbi buri mwaka

EDITORIAL

U Rwanda ruhanganye n’indwara 21 zititabwaho

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar