Image default
Utuntu n'utundi

Umugore bari bagiye gushyingura yazutse arira

Mu Buhinde haravugwa inkuru y’umugore w’imyaka 76 y’amavuko bari bagiye gushyingura akazuka arira bigaca igikuba.

Mu minsi ishize umugore witwa Shakuntala Gaikwad, abaganga bamusanzemo virusi ya covid-19, ashyirwa mu kato iwe mu rugo gusa uko iminsi yagiye ishira indi igataha yarushijeho kuremba, abo mu muryango we bigira inama yo kumujyana ku bitaro bya Baramati.

Inkuru dukesha 7sur7 ivuga ko batabashije kumugeza kuri ibyo bitaro kuko bageze mu nzira agata ubwenge ntiyongere kunyeganyega.

Abo mu muryango we bahise bemeza ko yapfuye bamusubiza mu rugo babimenyesha inshuti n’abavandimwe batangira imyiteguro y’imigenzo yose ijyanye no gushyingura uwapfuye.

Mu gihe abo mu muryango we bamuririraga bitegura kumushyira mu isanduku yabugenewe ngo bajye kumushyingura, uwari yapfuye yatangiye kurira abumbura amaso areba abari baje kumusezeraho.

Abari aho bose barumiwe, igikuba kiracika bahita bamujyana kwa muganga vuba vuba.

Polisi ya Santosh Gaikwad yemeje ko ibi byabereye mu gace kitwa Mudhale mu karere ka Baramati.

Dr Sadanand Kale, uyobora ibitaro bya Silver Jubilee yemeje ko Shakuntala, ari kuvurirwa muri ibyo bitaro.

iriba.news@gmail.com

 

 

Related posts

Ibintu 10 byagufasha kuryoherwa n’ubuzima buciriritse kandi ukanyurwa

EDITORIAL

U Bufaransa: Umugabo yafuhiye uruhinja rwe rw’amezi atanu arwicisha inkoni

Emma-marie

Ibyo ukwiye kumenya mbere yo guhitamo kuryama wambaye ubusa

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar