Urukiko rwo muri Turukiya rwategetse ko umunyamakuru uzwi cyane Sedef Kabas afungwa ashinjwa gutuka perezida w’iki gihugu.
Madamu Kabas yatawe muri yombi ku wa gatandatu mu mujyi wa Istanbul, ndetse urukiko rwategetse ko aba afunzwe mbere yuko urubanza rwe ruba.
Ashinjwa kwibasira Perezida Recep Tayyip Erdogan abinyujije mu gusubiramo amagambo y’umugani (umwibutsa mu Kirundi) ubwo yari arimo gutangaza amakuru kuri televiziyo ifitanye isano n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi. Ahakana icyo kirego.
Iki kirego gihanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka ine.
Kuri televiziyo Tele1 yagize ati: “Hari umugani uzwi cyane uvuga ko umutwe wambaye ikamba ugira ubushishozi kurushaho. Ariko turabibona ko atari ukuri. Impfizi [ikimasa] ntihinduka umwami kubera ko gusa yinjiye mu ngoro, ahubwo ingoro ihinduka ikiraro”.
Nyuma yanatangaje ayo magambo kuri Twitter. Sedef Kabas
Fahrettin Altun, umuvugizi mukuru wa Erdogan, yavuze ko ayo magambo “atarimo gushyira mu gaciro”.
Yanditse kuri Twitter ati: “Uwiyita umunyamakuru arimo gutuka perezida wacu ku mugaragaro kuri shene [channel] ya televiziyo idafite indi ntego itari ugukwirakwiza urwango”.
Mu nyandiko yashyikirije urukiko, Madamu Kabas yahakanye avuga ko atashakaga gutuka perezida.
Umwanditsi mukuru wa Tele1 Merdan Yanardag yanenze itabwa muri yombi rya Madamu Kabas.
Yagize ati: “Gufungwa kwe nijoro saa munani kubera umugani ntibyakwihanganirwa. Uyu murongo ni ukugerageza gutera ubwoba abanyamakuru, itangazamakuru na sosiyete”.
Erdogan yamaze imyaka 11 ari Minisitiri w’intebe, mbere yuko aba Perezida wa mbere w’iki gihugu utowe mu buryo butaziguye mu kwezi kwa munani mu 2014 – umwanya ubusanzwe wafatwaga nk’uw’umuhango (icyubahiro gusa) kuko ububasha bwabaga bufitwe na Minisitiri w’intebe, biza guhindurwa guhera mu 2018 n’amavugurura mu itegekonshinga.
Kubuza uruvugiro abamunenga byateje induru mu mahanga, bituma habaho umubano urimo agatotsi hagati ya Turukiya n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE), wabaye uhagaritse ubusabe bw’iki gihugu bwo kuba umunyamuryango.
Abantu babarirwa mu bihumbi bamaze kuregwa gutuka Bwana Erdogan kuva yaba Perezida.
Mu mwaka wa 2020, hakozwe amaperereza arenga 31,000 ajyanye n’icyo kirego, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Reuters.
SRC:BBC