Image default
Amakuru

RDF ifite umuvugizi mushya

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagize Brigadiye Jenerali (Brig Gen) Patrick Karuretwa umuvugizi mushya w’ingabo z’u Rwanda (RDF).

RDF yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ko Brig Gen Karuretwa “azakomeza no gukora inshingano nk’Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu bya Gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo”.

Brig Gen Karuretwa asanzwe ari na Perezida w’urukiko rukuru rwa gisirikare.

Asimbuye kuri uwo mwanya Brig Gen Ronald Rwivanga, mu kwezi gushize watangiye imirimo nk’umukuru w’umutwe w’umuryango w’Afurika y’uburasirazuba wo gutabara aho rukomeye, Eastern Africa Standby Force.

Related posts

COCAFEM yashimye intambwe u Rwanda rwateye mu kurinda umugore ihohoterwa

EDITORIAL

Kigali: Abantu 20 bafatiwe muri Hotel bagiye kwivura amavunane

Emma-marie

Impamvu Biden atazohereza ingabo kurwanya Uburusiya muri Ukraine yamenyekanye

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar