Image default
Amakuru

RDF ifite umuvugizi mushya

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagize Brigadiye Jenerali (Brig Gen) Patrick Karuretwa umuvugizi mushya w’ingabo z’u Rwanda (RDF).

RDF yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ko Brig Gen Karuretwa “azakomeza no gukora inshingano nk’Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu bya Gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo”.

Brig Gen Karuretwa asanzwe ari na Perezida w’urukiko rukuru rwa gisirikare.

Asimbuye kuri uwo mwanya Brig Gen Ronald Rwivanga, mu kwezi gushize watangiye imirimo nk’umukuru w’umutwe w’umuryango w’Afurika y’uburasirazuba wo gutabara aho rukomeye, Eastern Africa Standby Force.

Related posts

7 Beach Style Secrets I Learned from Stylist Shiona Turini

Emma-marie

Insengero zemerewe gukora ariko uburenganzira bwo gufungura bugatangwa n’inzego z’ibanze

Emma-marie

STAR TIMES yashyize igorora abumva ururimi rw’Ikinyarwanda

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar